Abarangiza amashuri yisumbuye bazajya bamara amezi arindwi bakora badahembwa

Intore za Kagame.

Abanyeshuri bazajya barangiza amashuri yisumbuye mu Rwanda bagiye kujya bajya ku Rugerero, aho bizatangirana n’abanyeshuri bazarangiza uyu mwaka wa 2012, bakazamara amezi agera kuri arindwi bakora ibikorwa bitandukanye, nta gihembo bagenewe.

Abajijwe icyo abivugaho ku wa 02 kanama uyu mwaka, umuyobozi w’Itorero ry’igihugu, Rucagu Boniface, yatangaje ko «Urugerero rugenewe urubyiruko rwose rusoza amashuri yisumbuye, rukazatangira mu mpera z’uyu mwaka wa 2012 amashuri yisumbuye afunze imiryango». Abajijwe na none impamvu aba bana bazakorera ubusa amezi arindwi yose, Rucagu yasubije ko «aba basore n’inkumi bazajya bakora kuva mu gitondo kugeza saa sita, bagataha iwabo kurya ibyo ababyeyi babo bazaba babateguriye».

Byari bimenyerewe ko iyo abanyeshuri bashoje amashuri yisumbuye bitabira itorero bagatozwa mu gihe cy’ibyumweru bitatu gusa nyamara, nk’uko Rucagu abitangaza, «ibyo bizagumaho hanyuma urubyiruko rurangije gutozwa rujye gushyira mu bikorwa ibyo rwize», bivuze ko rugomba gukora imirimo ya gisirikare mbere yuko rutangira amashuri ya za kaminuza.

Iyo akaba ari imwe muri gahunda ya perezida Kagame yo kucengeza amatwara ya FPR mu rubyiruko rwose rw’u Rwanda, ku buryo igihugu cyose cyangwa intiti zose zizaba zibarizwa mu ishyaka rimwe rukumbi rya FPR inkotanyi, ari na ba maneko.
Umuvugizi waganiriye n’abantu batandukanye kuri iki gikorwa cyo gukoresha abanyeshuri badahembwa igihe kirekire. Bamwe muri bo badutangarije ko «bibabaje kubona ubutegetsi bushora abana mu bikorwa bya gisirikare, aho kuborohereza kugirango basubire mu byo bize, mbere y’uko bakomeza mu mashuri ya za kaminuza».

Undi muturage utarashatse ko dutangaza amazina ye kubera impamvu z’umutekano we, yadutangarije ko «ibyo ubutegetsi bwa FPR burimo gukora, byenda gusa n’ibyo ubutegetsi bwa MRND bwakoraga mbere gato y’uko buhirima. Mu mwaka w’1992, MRND yashatse amaboko mu rubyiruko rw’igihugu cyose, irushora mu myitozo ya gisirikare, igihe kigeze rukoreswa muri jenoside yo kurimbura abatutsi mu mwaka w’1994».

Gasasira , Sweden .

Byashyizweho na editor on Aug 7 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in