Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika arasaba Leta ya Kagame kurekeraho gufasha inyeshyamba za M23
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, madamu Hillary Clinton, yasabye Leta ya Kagame kurekeraho gufasha inyeshyamba za M23 zikomeje kuyogoza uturere twa Kongo-Kinshasa, ibi akaba yarabivugiye mu rugendo arimo gukorera hirya no hino mu bihugu bya Afurika, ubu akaba ageze muri Afurika y’epfo.Mu magambo yatangarije itangazamakuru, madamu Hilary Clinton yavuze ko M23 atari ikibazo kuri Kongo gusa ko ahubwo iki kibazo kireba n’akarere kose k’ibiyaga bigari. Yavuze ko yishimiye ibiganiro byahuje abakuru b’ibihugu bya Kongo n’u Rwanda ndetse na Uganda, ibiganiro ubu birimo kubera i Kampala.
Madamu Hillary Clinton yabivuze muri aya magambo : “Turasaba ibihugu bikomeje gushyigikira M23 birimo n’u Rwanda kurekeraho gufasha uyu mutwe w’inyeshyamba, ahubwo bigashakisha abayobozi bawo, bagashyikirizwa ubutabera”.
Mu kwezi gushize Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaje kw’isonga mu bihugu byahagarikiye inkunga u Rwanda, inkunga igera ku bihumbi 200 by’amadolari, kubera gufasha uyu mutwe w’inyeshyamba za M23.
Gasasira, Sweden.
