Ubufaransa bukwiriye kohereza ingabo muri Kongo kubungabungayo umutekano

Kubera ikibazo cy’umutekano mucye ukomeje guterwa n’inyeshyamba za M23 zishyigikiwe na Leta ya Kagame, Umuvugizi umaze iminsi ukorana ibiganiro n’abanyarwanda ndetse n’abanyekongo batandukanye kugirango batubwire umuti wazana amahoro arambye muri Kongo-Kinshasa. Abo twavuganye bemeza ko igihugu kizi neza ikibazo cy’u Rwanda na Kongo ari Ubufaransa, dore ko bwakunze kwamamara mu mahanga nk’igihugu cyonyine kimaze kugaragaza ubushake bwo gutabara ibihugu bya Afurika iyo bibangamiwe n’imitwe y’iterabwoba cyangwa abanyagitugu nka perezida Kagame.

Bamwe mu bahanga batashatse ko dushyira ahagaragara amazina yabo kubera kwanga kwikomwa na maneko za Kagame, bahuriye ku gisubizo kimwe rukumbi cy’uko ingabo z’Ubufaransa arizo zonyine zishobora guhangana n’inyeshyamba zishyigikiwe n’umunyagitugu nka perezida Kagame.

Aba bahanga bakaba baraduhaye ingero z’ukuntu ingabo z’Ubufaransa zakijije umubare munini w’impunzi zashoboraga kwicwa n’ingabo zahoze ari iza FPR inkotanyi muri 1994. Ikindi nuko Ubufaransa ari bwo bwafashe iya mbere mu guhashya ingoma y’igitugu ya perezida Gaddafi wari ukomeje kwica abasiviri b’inzirakarengane bo muri Benghazi, abita imbemba.

Si aho gusa ingabo z’Ubufaransa zatabaye muri Afurika, dore ko na none Ubufaransa bwafashe iya mbere mu kugarura amahoro muri Cote d’Ivoire, aho ingabo z’Ubufaransa zatabaye abaturage bari bakomeje kwicwa n’ingabo z’umunyagitugu, perezida Laurent Gbagbo.

Abanyarwanda n’Abanyekongo bakaba basanga nta wundi muti wakemura kiriya kibazo cy’intambara z’urudaca ziri muri Kongo, zikomeje gutezwa na perezida Kagame, ahimba imitwe y’iterabwoba kugirango akomeze gusahura umutungo kamere w’icyo gihugu.

Ubufaransa bukwiye gutera inkunga ingabo za Loni zisanzwe muri Kongo kugirango zibone uburyo bwo guhashya inyeshyamba za M23, zikomeje koreka imbaga y’inzira karengane muri Kongo. Ibi bikozwe, byanagabanya umubare w’abaturage ba Kongo, bakomeje kwangara nk’impunzi mu bihugu bituranye na Kongo.

Gasasira , Sweden .

Byashyizweho na editor on Aug 9 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in