Umuyobozi w’ishyaka riharanira demukarasi n’ibidukikije yiyemeje gusubira gukorera politiki mu Rwanda
Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko umuyobozi w’ishyaka riharanira demukarasi n’ibidukikije mu Rwanda (Green Party), bwana Frank Habineza, yiyemeje gusubukura ibikorwa bye bya politiki mu Rwanda, nyuma y’uko ahunze ubutegetsi bw’igitugu bwa perezida Kagame.«Twiyemeje gusubira mu Rwanda mbere y’uko ukwezi kwa cyenda kurangira, tukandikisha ishyaka ryacu kugirango tuzagire uruhare runini mu matora y’abagize inteko nshinga mategeko, amatora ateganijwe mu kwezi kwa cyenda, umwaka utaha». Aya ni amagambo yatangarijwe itangazamakuru n’umuyobozi w’ishyaka ubwe, bwana Frank Habineza.
Frank Habineza yari amaze imyaka ibiri mu buhungiro mu gihugu cya Suwede kuko yahageze mu kwezi kwa munani 2010. Avuga ko yiyemeje gutaha kugirango agire uruhare runini mu gukorera politiki mu gihugu imbere.
Uwari umwungirije ku buyobozi bwa Green Party, Nyakwigendera André Kagwa Rwisereka, umurambo we wabonetse ahitwa i Huye ho mu Rwanda abagizi ba nabi bamuciye ijosi. Ni mu myaka ibiri ishize.
Gasasira, Sweden
