“Agaciro Development Fund” yatangiye gukoraho abacuruzi bo mu Rwanda 

Kanimba Francois, Minisitiri w'Ubucuruzi mu Rwanda.

Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko abacuruzi barimo gutabaza kubera imisoro y’inyongera Leta ya Kagame yabashyiriyeho, imisoro ijyanye no gutanga amafaranga muri cya kigega kimaze iminsi gishyizweho cyitwa «Agaciro Development Fund». Aya mafaranga yakwa abacuruzi ku ngufu akaba yakwa n’abambari ba FPR bagenda babwira abacuruzi kwibwiriza bakayatanga vuba na bwangu, abanze kuyatanga bagafatwa nk’abanzi b’igihugu. 

Mu mugi wa Kigali kuri buri muryango aho abacuruzi benshi biganje, haba hari agaseke kiswe «Agaciro Development Fund»; abo bacuruzi bakaba bahatirwa gutanga akayabo kajya mu mufuka w’isanduku yitiriwe iryo zina. Ibi kandi birimo kuba mu gihe Leta ya Kagame ari yo ibaye iya mbere mu gusoresha imisoro ihanitse, haba mu karere k’ibiyaga bigari cyangwa muri Afurika y’iburasirazuba. 

Ikibabaje ariko na none muri ibi byose nuko amafaranga asabwa gutangwa atagira icyo amarira abaturage, dore ko ajya mu mifuka y’agatsiko kari ku butegetsi. 

Umwe mu bacuruzi wavuganye n’Umuvugizi, utarashatse ko dushyira ahagaragara amazina ye kubera impamvu z’umutekano we, yadutangarije ibirimo gukorerwa abacuruzi, muri aya magambo: “Abo bayobozi ni bo bashinze umutwe w’iterabwoba wa M23, umutwe ukomeje kuyogoza abaturanyi bacu ba Kongo; ni bo rero bari bakwiriye kwirengera ingaruka zo kubahagarikira inkunga kubera gushoza intambara zidafite icyo zimariye igihugu, dore ko n’iyo nkunga babahagarikiye yatugeragaho ibaze, babanje kuyisahura. Muzatubarize ibya raporo y’isahurwa ry’urugomero rwa Rukarara uko byagenze; abayobozi ni bo bari bakwiriye kwisakasaka bakaziba icyo cyuho mu mafaranga basahuriye hirya no hino mu mahanga, aho kugirango baze gukama twebwe rubanda dusanzwe turira n’ubundi ayo kwarika kubera imisoro ihanitse dusanzwe dutanga”.

Gasasira, Sweden.

Byashyizweho na editor on Aug 16 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in