Ingabo z’u Rwanda zirashinjwa n’inyeshyamba zo muri Kongo gufasha no kurema umutwe wa M23
Umuvugizi uherutse kugirana ikiganiro na Col Rusingiza Charles, umwe mu nyeshyamba z’abanyekongo uhora uhangana n’umutwe wa M23; uyu Rusingiza akaba ayoboye igisirikare cy’ishyirahamwe ry’abanyekongo riharanira amahoro muri Kongo y’iburasirazuba.Charles Rusingiza yadutangarije ko nta wundi waremye umutwe wa M23 uretse igisirikare cya Kagame, iki gisirikare kikaba cyarabikoze kugirango gikoreshe M23 mu gusahura amabuye y’agaciro muri Kongo-Kinshasa.
“Turi mu bahanganye na M23 na mbere y’uko u Rwanda rufatirwa ibihano ; nzi neza ko ari u Rwanda rwashinze uyu mutwe rugamijye kuburizamo ifatwa rya Gen Ntaganda ushakishwa n’ubutabera mpuzamahanga kubera ibyaha yakoreye abaturage ba Kongo. Ikindi nuko iri shingwa ry’umutwe wa M23 ryakozwe na perezida Kagame kugirango abone uburyo akomeza kwisahurira umuntungo kamere wa Kongo”.
Col Rusingiza yanadutangarije ko, yaba imbunda, amasasu cyangwa imyambaro ya girikare inyeshyamba za M23 zikoresha, zibihabwa na perezida Kagame ubwe.
Inyeshyamba ziyobowe na Col Rusingiza Charles zikaba ari zo ziherutse kwigarurira ibice bihana imbibi n’umupaka wa Kongo na Uganda nka Ishasha, Myamwisi, ku mupaka na none wa Congo na Uganda, hamwe n’ibindi bice bya Kongo nka Buganza, Nyamirima ndetse na Gisharu.
Gasasira, Sweden.

Congo has become a terrain where anyone can come and play any game!
Don’t blame Rwanda!
Congo needs strong leadership schemes.