Widgetized Section

Go to Admin » Appearance » Widgets » and move Gabfire Widget: Social into that MastheadOverlay zone

Muramu wa General Kayumba Nyamwasa yakomerekejwe n’abagizi ba nabi muri Afurika y’Epfo

Frank Ntwari

Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko muramu wa General Kayumba Nyamwasa, yakomerekejwe n’abagizi ba nabi muri Afurika y’Epfo. 

Ibi byabaye uyu munsi mu masaha ya saa sita n’iminota cumi n’itanu, ubwo Frank Ntwari yari atwawe na mugenzi we, bagana ku kibuga cy’indege cy’i Johannesbourg, muri Afurika y’Epfo. Abagabo batatu biyitaga abapolisi, babaturutse inyuma, babatunga amatara, Frank Ntwari ahita asaba mugenzi we wari utwaye imodoka bombi barimo, guparika ku ruhande.

Umwe muri abo basore bari bambaye imyenda ya gisiviri, yahise afatira icyuma hejuru mugenzi wa Frank Ntwari, naho abandi babiri batangira kumujombagura ibindi byuma umubiri wose, bahereye ku ruhande rw’impyiko zitahungabanye na gato, hakurikijwe raporo y’abaganga b’aho Ntwari arimo kuvurirwa muri iki gihe.   

Ubwo yahohoterwaga n’aba bagizi ba nabi, Frank Ntwari yari afite mu mufuka we amafaranga menshi, amatelefoni ahenze, amakarita akoreshwa mu mabanki yo muri Afurika y’Epfo, nyamara muri ibi byose, nta na kimwe yacujwe n’abashakaga kumuhitana.

Frank Ntwari uvukana n’umugore wa General Kayumba Nyamwasa, Rosette Kayumba, yari umuyobozi w’umutwe wa RNC mu gihugu cya Afurika y’Epfo, umutwe wa politiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali.

Abajijwe icyo atekereza kuri iri hohoterwa ritunguranye rya Frank Ntwali, uwitwa Kennedy Gihana na we ubarizwa muri Afurika y’Epfo, yatangarije Umuvugizi ko «ibyabaye kuri mugenzi wabo nta gushidikanya ko byapanzwe, bikanashyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bwa Kagame». Ibi abishingira ku magambo ya maneko wa ambassade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, bwana Didier Rutembesa, ubwo ngo yivugiraga ko «yoherejwe muri Afurika y’Epfo guhiga abari muri RNC bose batuye, cyangwa bahungiye muri icyo gihugu».

Kennedy Gihana yongeye gutangariza Umuvugizi ko «ibyabaye kuri Frank Ntwari bitamutangaje na gato, kubera ko hari undi mugenzi wabo, na we uba muri Afurika y’Epfo, wari ugiye guhohoterwa n’abandi bagizi ba nabi, polisi ikamuburira». Ati «ni iterabwoba ridukorerwaho kugirango twoye gukomeza guhangana n’ingoma y’igitugu ya Perezida Kagame».

Twifuje kuvugana na ambassade y’u Rwanda i Johannesbourg kugirango bagire icyo badutangariza, cyane cyane kuri aya magambo yaba yaravuzwe na Didier Rutembesa, ntibyadushobokera.

Gasasira, Sweden.

You must be logged in to post a comment Login