Widgetized Section

Go to Admin » Appearance » Widgets » and move Gabfire Widget: Social into that MastheadOverlay zone

Batatu batawe muri yombi n’inzego z’ubutasi za Uganda kubera gushaka guhirika ubutegetsi bwa Kagame

Gen David Tinyefuza , maneko mukuru wa Uganda

Amakuru Umuvugizi ukura ahantu hizewe, yemeza ko inzego z’ubutasi za Uganda ku wa gatanu w’icyumweru gishize, zataye muri yombi abanyarwanda batatu, aba bakaba barafatiwe hafi y’umupaka wa Uganda na Kongo ahitwa Mburamwizi, ku gice cy’ahitwa Kanungu.

Abatawe muri yombi ni Rutinywa Robert, Capt Sibo Charles, na Rugigana Anthony. Ubwo bafatwaga batangarije inzego z’ubutasi za Uganda ko bari mu bagize ingabo z’umwami Kigeli, kandi ko bari bafite umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Kagame.

Itohoza ryakozwe n’Umuvugizi ryemeza ko aba bagabo bari bayobowe na Capt Sibo Charles, wabeshyaga inzego z’umutekano za Uganda ko ari Generali, bari za maneko za Kagame zari zijyanywe muri Uganda no gutata ibice by’umupaka w’u Rwanda na Uganda. Kugeza ubu twandika iyi nkuru, bose baracyari mu maboko y’inzego z’ubutasi za Uganda, bahatwa ibibazo kugirango bagire icyo basobanura ku cyari kibajyanye muri Uganda.

Tukimara kumenya iyi nkuru, twavuganye n’umwami Kigeli Ndahindurwa kugirango agire icyo adutangariza ku bivugwa ko abafashwe bari ingabo ze, maze abidutangariza muri aya magambo : “Nta ngabo ngira, ibyo kurwana simbirimo, jyewe nemera impinduka zijyanye na demokarasi, nta kumena amaraso nshyigikiye mu Rwagasabo; kuva cyera namaganye ibyo bahora banyitirira ko mfite ingabo; iyo utangije intambara imena amaraso, inzirakarengane ni zo ziyigwamo, zitanayirimo”.

Gasasira, Sweden.

One Response to Batatu batawe muri yombi n’inzego z’ubutasi za Uganda kubera gushaka guhirika ubutegetsi bwa Kagame

  1. anonymous

    September 5, 2012 at 12:17 am

    Urakoze umuvugizi. Ndagirango nshobore kubagezaho urujijo rwaba bantu: Aba bantu rero nkoko bafanswe nikoko nibameneko kandi babimazemo iminsi babipanga bakusanya abantu. Ibi bintu nuko abantu bibagirwa nibintu bakoresha buri gihe. Nabibutsa Gen: kayonga ubwo yafungwaga azira kwica abagogwe nogushimuta inka zabo , kubera ko yabaga yahawe mission nibukuru bamuhembye kunjya kwiga muri USA. hafunzwe Col: Ngogo ntaho yarahuriye nicyibazo: ¡Ndashaka kubabwira ko Gen: kayonga ageze muri America bahise bakwiza igihuha ngo yahunze yagiye mungabo zumwami: Ibyo bintu byahitanye abanyarwanda batari bacye kubera ko bishimiye icyo gihuha. Kayonga yanashutse nabantu yahuye nabo mura America, abashoboye kuza murwanda icyo gihe bose ntawarokotse.
    Nanone ndabibutsa ibya Lt: col.Gashugi yahugiye Uganda nawe yakoranyije abasirikare bari mubuhugiro ngo bitegure banjye gushoza intambara baturutse Congo. Naho twari murwanda bashoboraga kubitugezaho biturutse muzengo zamaneko za kagame. Hashize iminsi yahise asubira Ikigali atwara rapport, Nyuma yaho nibwo CPT .Tega bamuhitanye kuko ngo yaba yaramupingaga.
    Nabibutsa nanone umuntu wari warahugiye Uganda witwa Sgt. Sasita yahawe akazi na Col kakira anjya mumpunzi zari uganda ahita azikoranya afatanyije na umusivire utari umuzi ufugiwe hano ikigali, akajya yohereza rapport nzibinyoma hanyuma Urwanda rumusaba ko ahagarara Uganda akavuga ko bafite ishyaka ko biteguye gutera Urwanda. Kubera ko bari babiteguye yahise atanga amafaranga ngo menshi ahita ahugira Fransi, asiga abandi abatanze. Noneho ndasaba abanyarwanda ko nibura bava mumicyino babacyinisha ishaje..
    nsubiye kurabo bantu bafanswe harimo abantu bashakaga gutwara nokugaragaza ko hari abantu bahunze bashaka gutera urwanda nogushaka kuyobya uburariri byibintu byinshi: njye ntecyereza ko ababikora baba bashaka amafaranga batazi ibyo barigukora.
    Murabo bantu bafanswe nababwira ko umuntu witwa Rugigana Anthony ko abikoze kenshi. Subwambere afugiwe muri Uganda azira ubugambanyi. Kandi numurozi ukomeye. Reka nizere ko abari bagamijwe gutwarwa mwarusimbutse imana iracyabarinze. Simbavuze kuko list ninini nzayibabwira ubutaha.

You must be logged in to post a comment Login