Umujyi wa Kigali ukomeje kujujubya abacuruzi kubera gushakira umutamenwa wa Kagame abakiriya .

Perezida Kagame akomeje kumesha abaturage kubera umutamenwa we!

Amakuru atugeraho yemeza ko hashize iminsi umujyi wa Kigali warafunze amazu yose ateganye n’umutamenwa wa Perezida Kagame ubarizwa mu mujyi wa Kigali rwagati ku muhanda uva kwa Rubangura ujya kuri petrol station ya “SP” . Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bukaba Bwarashyize za local defence kuri ayo mazu y’ubucuruzi maze uje gukingura iduka rye wese bakamwirukana. Uriya murongo w’amazu ugizwe n’abacuruzi 14 barimo BENALCO na SAMEER HUSSEIN bamaze igihe kirekire mu bucuruzi ndetse banatanga imisoro itubutse mu kigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro
(Rwanda Revenue Authority) ariko bafungiwe nta nteguza nk’aho aho bakoreraga atari ahabo nyamara bafite Icyemezo cy’umutungo (Titre de Propriété).

Aba bacuruzi bagiye gutakambira umuyobozi ( Mayor ) w’Umujyi wa Kigali nyamara yanze kubakira ahubwo abashumuriza umwungirije (Vice-Mayor) ushinzwe ubukungu maze sukubasuzugura yivayo: yababwiye ko yemera kuvugana n’uwarangije kwisenyera gusa nkuko babisabwe!Nyamara nkuko bizwi mumategeko y’u Rwanda , habaye hari n’igikorwa leta ishaka kuhakorera kubwo inyungu rusange z’ abaturage yabanza kwishyura banyir’imitungo igiye kwangizwa kubw’icyo gikorwa hakurikijwe amategeko n’uburenganzira bwibanze bwa muntu.

 Ikibabaje muri ibi byose n’uko kubwa Mayor Kirabo (wacyuye igihe), Abo bacuruzi bishyize hamwe uko ari 14 bashaka umuhanga muby’ubwubatsi w’Umutaliyani bamuhemba amadorari ibihumbi makumyabiri n’umunani(28.000 USD) maze abakorera igishushanyo mbonera (plan) Cy’inzu kiza cyane, ndetse na Mayor Kirabo ubwe aragishima. Ejo bundi uwo Muyobozi w’Umujyi wa Kigali avuyeho, Mayor mushya ahamagara ba bacuruzi mu nama arangije abasaba ko bafatanya na Caisse Sociale mugihe bagiye kubaka amazu yabo bakimukiramo .Mugusubiza ,babajije Mayor impanvu abahatira gufatanya na leta (Caisse Sociale) kandi bo bitarabananiye , bakomeje bagira bati « ahubwo Mayor Kirabo yagiye ataduhaye “autorisation de bâtir”(Uruhushya rwo kubaka) none wowe murute maze uyiduhe ahasigaye dushake aho twimukira maze dutangire twubake ». Mukubasubiza nagasuzuguro kenshi , Mayor mushya yabasubije ko muri dossiers Kirabo yamuhaye iyo itarimo! Ngiyo vision 2020 na Demukarasi yo mu Rwanda isaba abaturage kwisenyera ibyo biyubakiye biyushye akuya

Amakuru agera ku Umuvugizi yemezako  ikigenderewe muri ibyo n’ukwimurira abo bacuruzi muri Kigali City Tower(wa muturirwa wa Kagame twavuze haruguru) usa nk’aho wabuze abawukoreramo kubera guhenda aho meterokare (mètre carré) yaho ngo iri ku madorari mirongo itatu(30USD) hatarimo TVA. Abo bacuruzi baramutse bemeye kujya gukodesha no gukorera muri uwo muturirwa wa Kagame, bazajya kwiyuzuriza ahabo ho gukorera Perezida Kagame yararangije kugaruza amafaranga yashoye mu mutamenwa we.

Kabera , Kigali 

Byashyizweho na editor on Sep 6 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Politiki, Ubukungu. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in