Inama ya ba Perezida ba SADC hamwe na TROIKA bemeranyije kwohereza Ingabo muri Kongo .

SADC na Tanzania biyemeje kwohereza Ingabo zizajya kunyagira M23 muri Kongo . .

Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko akanama kagize abakuru b’ibihugu , abayobozi b’ingabo hamwe n’inzego z’umutekano “Troika” mu magambo ahinnye kabarizwa muri SADC kemeje ko bohereza Ingabo zo kurinda amahoro muri Kongo .

Perezida Kikwete akaba yatangarije abanyamakuru ko ibihugu byo mukarere byiteguye kohereza ingabo zabyo mu kubungabunga amahoro mu gihugu cya Kongo kubera ko ikibazo cy’umutekano mucye uragwa muri icyo gihugu kugeza ubu uhangayikishije ibihugu byose byo kw’isi kandi ko bikeneye ko icyo kibazo gicyemuka burundu. .

Aya magambo akaba yayatangarije abanyamakuru mu mujyi wa Dar es salaam (Tanzania) nyuma y’inama y’abakuru b’ibihugu bigize SADC hamwe n’u Rwanda, aho Perezida Kagame nk’umu perezida ushinjwa guhugabanya umutekano nawe yari yayitabiriye .

Iyo nama ikaba yari iyobowe na perezida wa SADC akaba na Perezida Namibia Armando Guebuza kandi ikaba yanitabiriwe na Perezida Kikwete wa Tanzania , Perezida Kabila wa Kongo , Perezida Kagame , minisitiri w’ingabo muri afurika yo hepfo Novisiwe Maphisa-Nqakula ariwe wari uhagarariye Perezida Jacob Zuma wa afurika yo hepfo( South Africa) hamwe n’umunyamabanga nshingwa bikorwa mukuru wa SADC Dr. Tomaz Salomao.

Perezida Kikwete akaba yaravuzeko iyo nama y’abakuru b’ibihugu yakiriye neza ibikubiye muri raporo y’umuyobozi wa SADC kandi ko bagize n’ibyo baganira ku bijanye n’ikibazo cy’umutekano mucye ukomeje kurangwa muri Kongo arinayo mpamvu perezida Kagame yanahawe ijambo kugira ngo asobanure iby’umutwe wa M23 n’ubwo yabivuganye amacyenga menshi yamwe n’uburyarya bwinshi .

Gasasira , Sweden

Byashyizweho na editor on Sep 8 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in