Uburyo abambari ba Kagame bazajya guceza mu mafaranga y’«Agaciro Development Fund» muri Amerika
Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko abambari ba Kagame bazajya guceza mu mafaranga y’«Agaciro Development Fund» n’andi aturuka mu misoro y’abaturage, ndetse n’ayabaterankunga, mu cyo bise «Rwanda Day», iteganyijwe kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Intore za Kagame ziturutse hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Uburayi, Ubuyapani ndetse no muri Afurika, bazahurira muri Amerika mu mujyi witwa Boston kw’itariki ya 21 na 22/09/2012, mu rwego rwo kugaragaza ko ngo bashyigikiye perezida Kagame.
Abanyarwanda bigize impunzi bazaba baturutse muri Amerika, mu Burayi ndetse na Canada, na bo bazajya kwifatanya na perezida Kagame, babishyigikiwemo na ambasade z’u Rwanda zibarizwa muri ibyo bihugu, izo ambasade zikaba zarahawe amabwiriza yo kuzabishyurira amatike y’indege n’ibindi bazakenera muri izo ngendo.
Tuributsa ko ako kayabo kazaba gaturutse mu misoro y’abaturage no mu mafaranga y’abaterankunga, ayo mafaranga yose akazatangwa gusa nka ruswa yo kugirango abanyarwanda bazajye kwakira perezida Kagame i Boston.
Gasasira, Sweden.

Gushyira amafaranga mu Gaciro Fund! Ako gaseke kitwa AGACIRO-FUND, nta gihe kazarangirira? abaturage bazashyiramo kugeza ryari? Intego yako ko ali milliari zingana or close to na total amount igomba kwinjizwa na reenue, ubwo abayobozi buma bishoboka muli uyu mwaka wa 2012/2013? Ese ubwo si ugukuba kabili imisoro? Ese ikintu nk’icyo ntigisaba ko habanza kubaho kind of referendum, abaturage bakabitorerA? Ese Parliament na Senat bo bite byabo? ni ba YES SIR gusa? YEGO MWIDISHYI? Burya ngo abanyarwanda bakomera umwami ambenshi ashyi mu byo auga byose babishima ku munwa, aliko banamuherekeza agana ku mva ye, bamara kumugezayo bamutabye, bakamuvuma bagaragaza ibibi bye, bagatangira gukeza umusimbuye!! what a dirty behaiour?!!!
Ubwo se ni Diaspora yatekereje ishyano nk’iri ryo kumarira rubanda mu butindi no kuyica urubozo nta ruugiro? Iyo diaspora izabibazwa igihe kimwe. Niba atariyo se ni Government yabitekereje ikabyitirira diaspora imeze nka baringa? ubwo byaba bivuga ko iyo Government aliyo yateguye umugambi wo gushyira abanyarwanda ku munigo ibinyujije mu gaciro Fund, ikabanyunyuza kugeza ku gitonyanga cya nyuma cy’amaraso?? Iyi ntiyaba ali Government yaba ari satani mu rwanda. Kugira ngo more than 644 … billions zibashe kuboneka mu gaciro birasaba ko buli munyarwanda (n’iyonka) atanga nibura more than 55 thousand rwanda franks. Nimwibaze namwe. Nzaba mbarirwa. Niba Leta inaniwe, niyegure hashakishwe undi muti aliko gushyira abaturage iwa kajwiga ntitubyemera.
Hali n’ibindi bidasobanutse. Passport y’u rwnda ni 50 000 y’amanyarwanda. Aliko nk’urugero, muli senegal, ambassade isaba abayishaka kwishyura 50 000 FCFA bingana na close to 75 thousand Rwanda francs. Ubwo se arengaho ni transfer-fee? ni iki mu byukuri. Ese ubwo uli USA azishyura 50K dollars? etc. Niba arengaho ali umusanzu wo mu gaseke kitwa AGACIRO-FUND, babibwira rubanda. Umuunyi yaba atabizi, Foreign affairs niyo itanga ayo mabwiriza? cg? Ni birebire. Revenue yandika ko abanyarwanda bamwe bagura passport 50K abandi 75K, mu lihe tegeko ry’igihugu? Itegeko nshinga se rirabyemera? Only those who do it know.
Ngako agaciro rero. Ku munigo niho umuturage agiye kujya abarizwa mu gihe gito.!!! Reka twumirwe kugeza igihe Imana izadutabarira.