Nyuma yo gufatwa na polisi y’u Rwanda, abayoboke b’ishyaka FDU-Inkingi bafungiwe muri gereza ya Muhanga
Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko abayoboke babiri b’ishyaka rya FDU-Inkingi, Siliveri Sibomana na Maritini Ntavuka, bafashwe na polisi bagahita bajyanwa gucumbikirwa muri gereza nkuru ya Muhanga.Umuyobozi wungirije w’iri shyaka, bwana Boniface Twagirimana yemeza ko kugeza ubu atazi icyo bagenzi be bafatiwe. Anemeza ko ubwo yari amaze kumenya ko bafungiwe i Muhanga, yihutiye kubashyira amazi yo kunywa nyamara ubuyobozi bwa gereza ngo ntibwatumye abonana na bo.
Theos Badege, umuvugizi wa Polisi y’igihugu, Umuvugizi wagerageje kuvugana na we, yanze gufata telefoni ye igendanwa, kugirango agire icyo adutangariza.
Gasasira, Sweden.
Byashyizweho na editor
on Sep 8 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Politiki.
You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0.
You can leave a response or trackback to this entry

MuRwanda nta police yigihu ihari ni Police ya Kagame!
Ikora ibyo ashaka uko abaishatse naho abishakiye none ubundi nka Police yigihugu yakayobowe numuntu nka Gasana Emanuel ikaburagukora ibikorwa byurugomo bisabityo.
Uzitegereze numuntu wakangaranye udashobora narimwe kwitekerereza ngo azafate ikyemezo kye.
Ikyo muziho numunya bwoba wakangaranye, nomubwoba bwinshi bwibyo yahuye nabyo ahubukira byinshi kubwo gutinya batampitana.
Abanya gitugu bagenzibe bamwita Police wa Kabarebe James kuburyo abatemeranya nuwo mwicanyi mugenzi wabo badashobora no kumusaba service iyo ariyo yose kuko ari umupolice wa James none ubwo abanyaRwanda baba bafite Police yabo cyagwa niya gatsiko kabahemu? Ikwiye kwitwa Polihemu,Polikwica,Polihohotera, Polikwiba, nandimazina asanibyo bakora kuko police policinga ibyiza ngo bye kwangirika.
Aba nibikoresho byabanzi bamahoro, demokarasi nubumwe bwa bavuka Rwanda.