Mu Rwanda abakora umwuga w’uburaya baratabaza
Mu itohoza ryakozwe n’umuvugizi rigaragaza ko mu Rwanda hamaze iminsi havugwa ikibazo cy’iyicwa ry’abagore bakora umwuga w’uburaya aho bibasiwe n’abantu batazwi hakaba hamaze kwicwa abagera muri 15 mu gihe cyitagera mu kwezi.Nkuko bamwe mubakora uwo mwuga babitangaje, abo bagenzi babo bishwe mu buryo bumwe kandi busa n’ubwagambiriwe, kuko ababica baza bigize abakiriya, nyuma bakaza kwica abo bagore(indaya) babanize cg babateye ibyuma. Mu Rwanda indaya zabanje kubwirwa kenshi n’inzego zishinzwe umutekano ko zikwiye kureka uwo mwuga kuko utemewe n’amategeko. Leta ibonye abo bakora uwo mwuga batawureka , itangira kubashinja ko bakorana n’abajura ndetse n’abateza umutekano mucye mu Gihugu bityo batangira guhigwa bukware abafashwe bagashyirwa muri za kasho.
Izo ndaya ziratabaza zigira ziti « ntawukora umwuga wuburaya kuko abishaka ahubwo tubiterwa n’ubucyene kuko leta itatwitayeho,kandi tukaba benshi muritwe dufite abana ndetse n’imiryango tugomba gutunga bityo tukishora mu mwuga w’uburaya kubera amaburakindi ». Zikomeza zisaba leta ko niba ntacyo yabamarira mu rwego rwo kubakura mu bucyene yazashyiraho itegeko ryemera umwuga w’uburaya bityo ntibazajye bakomeza gusagarirwa no guhigwa bukware, bikorwa cyane cyane nabashinzwe kurinda umutekano.
Ibi bitangazwa n’aba bagore biratangaje kuko byerekana ko ibivugwa na Leta ndetse bikaba byarabaye iturufu Leta iyobowe na Kagame yirirwa irisha mu mahanga cyane cyane mubaterankunga ataribyo, aho ivuga ko mu Rwanda abagore bahawe agaciro ndetse bagejejweho iterambere ry’uburyo bwose, aha tukaba twakwibaza niba abagore Leta ivuga arabirirwa bicaye mu Nteko ,za Minisiteri n’ibigo bya Leta aho bahabwa imishahara y’umurengera nyamara abandi bagore bagenzi babo bakishora mu buraya kugira ngo babashe kubona ibibatunga, none bakaba banatangiye kwicwa urusorongo .
Mbabazi , Kigali
