UBUSOBANURO BUTANGWA NA LETA Y’UBWONGEREZA KU NKUNGA BONGEYE GUHA U RWANDA.
Amakuru umuvugizi wabashije gutohoza n’uko ku itariki ya 13 Nzeri , Ambasaderi w’Ubwongereza muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo Neil Wigan yavuze ko kuba Ubwongereza bwararekuye kimwe cya kabiri cy’inkuga bwari bwarahagarikiye u Rwanda ntibigomba gufatwa nko kuba Ubwongereza bwaba bwarigize ntibindeba ku ntambara irimo iyogoza Uburasirazuba bwa Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo . Akomeza agira ati twafashe umwanzuro wo gutanga igice cy’inkuga twari twarahagaritse bitewe no gushaka kurengera abaturage bugarijwe n’ubukene mu Rwanda.Yakomeje agira ati « twasanze turamutse dutanze iyo nkunga byashobora gufasha byibuze abanyeshuri barenga ibihumbi 70.000 bakabasha kujya mu ishuri ndetse ikanafasha mwiyongera ry’ umusaruro w’ibiribwa ariko ibi bikaba bidahindura imyunvire y’Ubwongereza kubijyanye n’intambara irimo iyogoza Uburasirazuba bwa Kongo kandi Ubwongereza buzakomeza kurwanya uwariwe wese ufasha umutwe wa M23 ».
Umuvugizi wa Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo yamaganye icyemezo cyafashwe nubwongereza cyo kongera guha mumywanyi wabwo (urwanda) igice cyinkunga cyari cyahagaritswe, ibi Kongo ikaba ibifata nko gushyigikira umuco wo kwikanyiza no guhonyora uburenganzira bwa muntu bikorwa muri kongo n’abayobozi bakuru burwanda .
MUNGANYINKA, France
