Urugaga rw’abikorera ku giti cyabo rukomeje guhatira abacuruzi gutanga akayabo muri «Agaciro Development Fund» 

Mbundu Faustin ahatira abacuruzi gutanga akayabo mu kigega cya «Agaciro Development Fund».

Amakuru Umuvugizi ukura ahantu hizewe yemeza ko urugaga rw’abikorera ku giti cyabo (private sector federation) mu magambo y’icyongereza, rukomeje guhatira abacuruzi gutanga akayabo mu kigega cyashyizweho na leta «Agaciro Development Fund». 

Ibi bikaba bikorwa n’ubuyobozi b’urwo rugaga, aho busaba buri mucuruzi ko agomba kwerekana urupapuro rwa banki (bordereau) rwemeza ko yishyuye, uwanze bikaba bizamukoraho, dore ko atazongera kubona services zitangwa n’akarere akoreramo.

Abacuruzi hamwe n’abikorera ku giti cyabo, bakaba bagomba gushyira inkunga yabo n’iy’abakozi babo kuri konti zitwa PSF-AGACIRO FUND 027934-31-49/BCR, cyangwa 408369974711/Bank populaire, hanyuma bagashyikiriza «bordereau» Perezida w’ishyirahamwe muri PSF cyangwa perezida w’abikorera ku giti cyabo ku karere bakoreramo. Itariki ntarengwa yo gutanga iyi nkunga ikaba ari iya 18/9/2012; ibirori byo kwerekana ko basoze menshi, bikazaba ku itariki ya 28/9/2012.

Amakuru Umuvugizi ukomeje kubona akaba yemeza ko nomero z’abashinzwe icyo gikorwa cyo guhatira abikorera ku giti cyabo gutanga iyi nkunga, kuva mu mujyi wa Kigali kugeza mu murenge, ari 0788300691, 0783564098.

Gasasira , Sweden.

Byashyizweho na editor on Sep 18 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Politiki, Ubukungu. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in