Widgetized Section

Go to Admin » Appearance » Widgets » and move Gabfire Widget: Social into that MastheadOverlay zone

Minisitiri Musoni James mu bikorwa byo gusenya itorero rya ADEPR mu Rwanda 

Musoni James .

Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko Minisitiri Musoni James avugwa mw’isenywa ry’itorero ADEPR mu Rwanda, akoresheje iturufu y’ubwoko, ibi akaba yarabigezeho nyuma yo guhimbira pasteri Usabwimana Samueli ibyaha bitandukanye birimo n’ibya jenoside. 

Musoni James, afatanyije na musenyeri Rucyahana John, babibye amacakubiri muri ADEPR, banakoresha intagondwa z’abahutu kugirango zihimbire uwo mupasiteri ibyaha bya jenoside kugirango nyuma yaho bazamwirenze bamaze no kumusaba, kimwe n’abo yari afatanyije na we, kwegura ku buyobozi bwa ADEPR mu Rwanda. 

Ibi bikaba byarabaye nyuma y’aho pasteri Usabwimana Samuel agiriye mu gihugu cy’Ubufaransa kwakira igihembo cyahawe itorero rya ADEPR na UNESCO, kubera ko iri torero ryarwanyije ubujiji ribinyujije muri gahunda yaryo yo kwigisha abantu benshi batazi gusoma no kwandika mu gihugu hose.

Amakuru atugeraho akaba yemeza ko minisitiri Musoni James na musenyeri Rucyahana John, bakoresheje umupasiteri witwa Karuranga kugirango basenye kandi banateshe agaciro itorero rya ADEPR mu Rwanda. Iperereza ryakozwe n’Umuvugizi rikaba ryemeza ko pasiteri Karuranga ari umucikacumu, akaba n’umunyamuryango ukomeye wa FPR, akaba anazwi nk’umunyapolitiki aho kuba umuvugabutumwa, ndetse akaba yarirukanywe mu itorero kubera amakosa yakoze aremereye, amakosa arimo ubujura no kugira imyitwarire idahwitse.

Andi makuru atugeraho yemeza ko impamvu minisitiri Musoni James arimo gusenya itorero rya ADEPR mu Rwanda ari uko yari atarashobora kurimeneramo nka minisitiri ufite amatorero mu nshingano ze, dore ko iryo torero rigira inkunga nyinshi zituruka mu baterankunga bo hanze. Musoni James akaba azwiho kuba umumisitiri ufite uburambe mu kugira akaboko karekare mu bikorwa ibyo ari byo byose birebana n’aho amafaranga aherereye.

Gasasira, Sweden
editor@umuvugizi.com

You must be logged in to post a comment Login