Widgetized Section

Go to Admin » Appearance » Widgets » and move Gabfire Widget: Social into that MastheadOverlay zone

Umuja wa Kagame yagiriwe icyizere cyo gukomeza kuba Ambasaderi na Minisitiri icyarimwe

Ambasaderi Gasana yagororewe kubera ubwitange yakoranye akazi ko kuba umuyaya wa abana ba Kagame .

Udushya duhoraho mu  Rwanda : amakuru noneho agera ku Umuvugizi yemeza ko Perezida Kagame yagize umuja we, Eugene Gasana, umunyamabanga wa Leta ushinzwe imikoranire n’ibindi bihugu, akazanakomeza kuba intumwa y’u Rwanda mu muryango w’abibumbye.
 
Birazwi ko Gasana ari umuja wihariye w’umuryango wa Kagame, akaba ari n’umuntu wa hafi wa Jeannette Kagame. Madamu Kagame na Gasana bavutse muri za 1960 i Bujumbura, i Burundi. Ni ho bakuye ubucuti bwihariye, ndetse bugikomeza kugeza magingo aya.
 
Abazi ibya ambasaderi Gasana Eugene, bemeza ko akazi yakoraga muri Amerika kari ako kuba umuyaya  w’umuryango wa Kagame, dore ko ari we wareraga abana ba Kagame, akanagurira Jeannette Kagame amakariso n’inkweto bigezweho, ibi akabifatanya n’akazi ko kuba ambasaderi.
 
 Ikizwi na none nuko Gasana n’umugore we bagendaga i Boston kureba abana ba Kagame kugirango barebe niba bameze neza. Ibi bikaba byaratangiye Cyomoro Ivan Kagame atarata amasomo, aho yigaga muri Boston na mushiki we, Ange Kagame. Uretse kuba ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’Abibumbye, ambasaderi Gasana yari afite akazi k’inyongera ko kurera abana ba perezida Kagame umunsi ku wundi, ari na ko ahahira imyenda n’ibindi bikenewe Jeannette Kagame. Uku kwitanga kwe kukaba ari ko gutumye azamurwa mu ntera, agahabwa imyanya ibiri icyarimwe, ibi bikaba ari na bwo bwa mbere bibaye mu mateka y’u Rwanda, aho umuntu aba ambasaderi akanaba minisitiri icyarimwe.
 
Ukurikije ubumenyi bucye buzwi kuri ambasaderi Gasana Eugene, abanyarwanda bakomeje kwibaza icyo azamarira u Rwanda muri Loni, mu kanama gashinzwe amahoro kw’isi, mu gihe cy’imyaka ibiri yose kuri uyu mwanya u Rwanda rwahawe kuva kw’itariki 18/10/2012, rusimbura Afurika y’epfo kuri uyu mwanya. Abahanga bakaba bemeza ko nta gitangaza kuba perezida Kagame yohereje umuntu nk’uyu wu muswa, bakamugereranya na Minisitiri Musoni James, na we wagiye azamurwa mu ntera, ari na ko ahabwa imyanya irenze ubushobozi bwe, dore ko Kagame anabakunda kimwe, akaba  abakundira gusa ko bamubyinira we n’umugore we, bakanemera kuba ibikoresho byabo mu bikorwa bigayitse, ibikorwa birimo no gusahurira perezida Kagame umutungo wa rubanda.
 
Kubera kuba umuyaya mwiza wa Kagame, Gasana yagiye azamurwa mu ntera n’impuhwe z’umuryango wa Kagame kurusha kuba yari ashoboye akazi yagiye ahabwa. Yabanje kugirwa Chargé d’Affaires wa Ambasade y’u Rwanda i Bonn mu Budage (1994 – 1995), (1996 – 1997)  ajyanwa i Berne mu Busuwisi. Aho abana ba Kagame bagiriye kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Gasana yagizwe umunyamabanga uhoraho mu muryango w’abibumbye, kuva mu mwaka wa 2009.
 
Ubu Gasana Eugene akaba ahawe akazi k’inyongera kuri ako yari asanganywe ko kuba ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, akaba yanagizwe umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane, ari na ko azanakomeza gukora akazi ko kuba umuyaya w’abana ba Kagame na Nyiramongi. Ibi bikaba nta handi byabaye kw’isi, uretse mu gihugu kiyobowe n’umuntu nka Kagame.
 
Gatsinzi, New-York.

2 Responses to Umuja wa Kagame yagiriwe icyizere cyo gukomeza kuba Ambasaderi na Minisitiri icyarimwe

  1. anonymous

    November 29, 2012 at 5:19 am

    Wibagiwe kuvuga ko mu myaka ya 2000 yayoboraga ikintu kidasobanutse cyitwaga INVESTCO cyakoreraga mu nzu imwe n’indi baringa bitaga ARTEL yayoborwaga na muramu we Yves GODELET. Ibyo byose byaje guhomba kandi byari byatangiranye icyokere cyinshi!

  2. anonymous

    November 25, 2012 at 3:09 pm

    ko nta zindi comments mbona? BON NJYE NASOBANUZAGA uyu mwanya bahaye Gasana utaniye he n’ibyo Mushikiwabo asanzwe akora?

You must be logged in to post a comment Login