Widgetized Section

Go to Admin » Appearance » Widgets » and move Gabfire Widget: Social into that MastheadOverlay zone

N’iki uwahoze ari umunyamabanga w’ungirije wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe Afurika Jendayi Frazer anenga kuri raporo y’impugucye za  Loni zakoze kuri Kongo uretse kuba igikoresho cy’abanyagitugu b’Afurika.

Jendayi Frazer akomeje kuvuga amagambo adahwitse kuri raporo ya loni kubera kuba igikoresho cy'abanyagitugu b'Afurika. .

Nyuma yaho uwahoze ari umunyambanga  wungirijye wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe Afurika ku Leta ya Perezida George Bush ariwe Jendayi Frazer atangiye ikiganiro kuri Aljazeera yisobanurira ko raporo ya Loni kuri Kongo  ifite inenge byatumye abanyabwenge benshi bibaza inenge iyo ariyo avuga  n’ukuri atabona muri iriya raporo uretse kuba igikoresho cy’abanyagitugu b’Afurika bakomeje gushora intambara muri kariya karere kugirango babone ukwo bisahurira umutungo kamere wa Kongo .

Ni ku nshuro zigira kabiri abagize kariya kanama ka Loni  berekanye uburyo ziriya ntwaro za M23 zaguzwe n’Urwanda banerekana yewe n’amafoto ajyanye naza gihamya abyemeza . Muri za gihamya batanze banerekanye amakarita y’abasirikare ba RDF bari ku rugamba rwa M23 banerekana n’amafoto y’imirambo hamwe  n’amazina yabaguye kuri ruriya rugamba bahambwe i Kanombe mw’irimbi rya Gisirikare  .

Ikindi kibabaje Jendayi Frazer akaba aherutse gutangaza amagambo nkaya kuri Arijazera avuga ko akanama nkakariya ibyo kavuga ko bitagira gihamya  mu gihe impugucye za Loni zifitiye gihamya simusiga y’abasirikare bahoze mu nyeshamba za M23 berekana uburyo batojwe  n’ingabo za RDF , iyi myitozo ikaba ibera hirya no hino mu Rwanda hamwe n’umubice bitandukanye bya Kongo nka za Runyoni.

Izindi gihamya n’ukuntu iriya ntambara iyoborwa n’abasirikare b’Urwanda barangajwe imbere na Gen. James Kabarebe, Gen Kayonga Charles,  Gen Jack Nziza hamwe Brig Gen Ruvusha Emmanuel hamwe na Gen Bosco Ntaganda ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kandi ibi bigakorwa na Perezida Kagame ubwe abizi doreko n’ibikoresho bijyanye n’ibicyenewe kurugamba bitangwa n’ubuyobozi bwa RDF ari uko abanje kubigishwaho inama.

Hanagaragajwe andi mabanga ya gisirikare agizwe n’ ibiganiro biri hagati ya Gen James Kabarebe kimwe na bagenzi be hamwe n’abayobozi b’inyeshamba za M23 umuntu yakwita “Communication apparatus mu rurimi rw’icyogereza , ibi bikiyongeraho andi mashusho ya Satelite yerekana uruhererekane n’urujya n’uruza rwa abasirikare ba RDF bagiye gumfasha mu ngogo inyeshamba za M23 zihanganye n’iza Leta hamwe n’indenge za Loni , ibi bigatuma abanyabwenge hafi ya bose twavuganye nabo bibaza nimba ari ikibazo Jendayi Frazer afite cy’ukudakurikira neza ibimenyetso nkibi byatanzwe n’impugucye mpuzamahanga za Loni ku mabwiriza y’akanama ka Loni gashinwe umutekano ku Isi, mu gihe  ibihugu bikagize  bihangayikishijwe  n’uburyo M23 ikomeje kwisasira imbaga y’inzirakarengane z’abasiviri z’abanyekongo  , abandi nabo twavuganye kuri aya magambo ya Jendayi Frazer  bakaba bemezako umunyacyubahiro nka Jendayi Frazer na kuntu yaba atazi uku kuri gukubiye muri raporo yatangajwe n’impugucye za Loni  ahubwo ko ikibazo ashobora kuba afite ari ukwo akoreshwa n’abanyagitugu bo muri kariya karere k’ibiyaga bigari bihisha inyuma y’intambara ya M23 mu rwego rw’ugukomeza kwisahurira umutungo kamere wa Kongo .
Gasasira, Sweden

One Response to N’iki uwahoze ari umunyamabanga w’ungirije wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe Afurika Jendayi Frazer anenga kuri raporo y’impugucye za  Loni zakoze kuri Kongo uretse kuba igikoresho cy’abanyagitugu b’Afurika.

  1. anonymous

    December 5, 2012 at 10:43 am

    Jendayi Elizabeth Frazer is currently serves as a Distinguished Service Professor at Carnegie Mellon University’s Heinz College and Department of Social and Decision Sciences. CMU is a great partner (support) of Paul Kagame. None se hari igitangaje uriya mudamu afata iriya rapport nk’uko abategetsi b’u Rwanda bayifata? Ahubwo icyo dutegereje ni uko na we yagaragaza gihamya zivuguruza iza ziriya ntumwa za ONU. Ni byo bifatika. Naho kuvuga nka Louise Mushikiwabo ko nta kuri kurimo , nta reme bifite. Ni icyuka.Muzabitubwirire aba badamu uko ari babiri. We needs counter evidences. K.K.

You must be logged in to post a comment Login