Widgetized Section

Go to Admin » Appearance » Widgets » and move Gabfire Widget: Social into that MastheadOverlay zone

Gen Jack Nziza afatanyije n’urwego rw’ubutasi DMI nibo baherutse kwica bunyamaswa umucuruzi Rutagarama Alphonse bamutsize mu nzira ataha iwe i Kigali.

Gen Jack Nziza ku mabwiriza ya perezida Kagame niwe wishe Nyakwigendera Alphonse Rutagarama akoresheje urwego rw'ubutasi rwa Gisirikare .

Mu itohoza ryakozwe n’umuvugizi ryemeza ko Gen Jack Nziza, aherutse guha amabwiriza umuyobozi w’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare DMI kujya kwica bunyamaswa umucuruzi witwa Alphonse Rutagarama wishwe ari mu nzira ataha iwe bakaba baramwambuye ubuzima saha kumi za kumanywa mu buryo bwa kinyamaswa .

Ayo mabwiriza yo kwica nyakwigendera Alphonse Rutagarama yashyizwe mu bikorwa n’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare ruyobowe na Col Franko Rutagegwa wohereje igico cye cy’abicanyi bagahagarika umucuruzi Alphonse ubwo yari mu nzira ataha iwe aribwo bamukuraga mu modoka yari arimo bamwica bamutemaguye bya kinyamaswa banamunogoramo amaso.

Amakuru agera k’Umuvugizi aturuka mu nzego z’ubutasi za perezida Kagame yemezako iki gikorwa cyo kwica umucuruzi Alphonse Rutagarama cyakozwe n’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare ku mabwiriza ya Gen Jack Nziza , cyakozwe na perezida Kagame ubwe yagihaye Umugisha doreko nta kuntu izo nzego zari guhekura umufasha w’umugore nka Charlotte Mukankusi wigeze guhagariraho urwanda mu buhinde igihe kinini, akanaba Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Imirimo  akaba ari  n’umuyoboke wa FPR w’imena , perezida Kagame atabizi ubwe.

Uyu nyakwigendera akaba yishwe urwagashinyaguro n’inzego z’ubutasi za perezida Kagame akoresheje abicanyi be Gen Jack Nziza na Col Franko Rutagegwa nyuma y’ukubazwa inshuro nyinshi n’inzego z’ubutasi harimo Dmi yakundaga kumuhamagaza mu ma saa tatu z’ijoro hamwe n’urwa Police rushinzwe Iperereza ruyobowe na ACP Kalisa Faustin rukaba rwaramubazaga niba afite aho ahuriye n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi barimo na Gen Kayumba Nyamwasa .

N’ubwo nyakwigendera yabihakanye inshuro nyinshi avugako akazi ke ari ubucuruzi hamwe n’ubworozi kandi ko atanafite aho ahuriye n’ibikorwa bya politiki. Ntibyabujije abicanyi ba perezida Kagame kumwisasira bamwishe urw’ agashinyaguro.

Nyuma yo kumva iyi nkuru twifujye kuvugana n’umuryango we nibyadushobokera ahubwo dushobora kuvugana na Gen Jack Nziza kugira ngo tumubaze ubu bwicanyi simusiga akomeje gukorera abanyarwanda abushowemo na Shebujya Perezida Kagame tukaba twaramuhamagaye ku nomero igendanwa saa mbiri n’iminota mirongo ine n’ibiri ku masaha ya Sweden aho yaje gukupa telefoni amaze kumenyako ari abanyamakuru b’umuvugizi bamubaza ibyo ubwicanyi bwa nyakwigendera Alphonse Rutagarama  .
Gasasira, Sweden.

One Response to Gen Jack Nziza afatanyije n’urwego rw’ubutasi DMI nibo baherutse kwica bunyamaswa umucuruzi Rutagarama Alphonse bamutsize mu nzira ataha iwe i Kigali.

  1. anonymous

    December 13, 2012 at 10:04 pm

    Sha Gasasira we!!! uri umuntu w’umugabo cyane, ndagirango nkumenyeshe ko ntangajwe nokubona waramenye ayo makuru yiyicwa rya Alphonse Rutagarama niburyo narinziko byakozwe mw’ibanga rikomeye cyane hagati ya Chief J2 Lt Col Franko Rutagegwa na Capt IYABURUNGA afatanyije na Lt Ernest arinawe wabinyibwiriye.

You must be logged in to post a comment Login