Widgetized Section

Go to Admin » Appearance » Widgets » and move Gabfire Widget: Social into that MastheadOverlay zone

Uburyo urwego rw’ubutasi rwa polisi y’igihugu rwivuganye Supretendant Camarade Rukabu

Supretendant Camarade Rukabu,Wishwe n'umwicanyi Ruharwa Kalisa Faustin ku mabwiriza ya Perezida Kagame azira kunenga imikorere mibi ya leta ye .

Itohoza ryakozwe n’Umuvugizi ryemeza ko urwego rw’ubutasi rwa Polisi (Special Intelligence) rwaraye rwishe umupolisi mukuru ari we Supretendant Camarade Rukabu, ibi bikaba byarabereye mu nzira ataha ava mu butumwa bw’akazi i Darfur, agana i Kigali, ubwo yari kumwe na bagenzi be.

Nk’uko bamwe mu bapolisi bakoranaga i Darfur babivuga, bemeza ko mugenzi wabo Camarade Rukabu nta ndwara n’imwe yigeze ataka kuva yagera mu butumwa bw’akazi ka Loni, akazi ko kurinda amahoro muri Darfur, kugeza ku munota wa nyuma ubwo yuriraga indege yamukuraga Darfur imuganisha ku kibuga cy’indege cyo muri Uganda, aho yagombaga gufata ikiruhuko  cy’iminsi micye, mbere yuko akomeza i Kigali.

Amakuru dukura mu nzego z’ubutasi za perezida Kagame yemeza ko Kagame yemeje ko Supretendant Rukabu Camarade yicwa, mbere y’uko arenga ikibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda, dore ko maneko za perezida Kagame zari zimaze kubona amakuru yemeza ko ngo yashoboraga kubacika, igikorwa cyo kumwica bamuroze kikaburiramo, amabwiriza perezida Kagame yari yahaye maneko wa Polisi, ACP Kalisa Faustin, kitarashyirwa mu bikorwa.

Mu rwego rwo gutanguranwa no gutwara ubuzima bw’uyu mupolisi mukuru wakoreye u Rwanda igihe kinini kugirango atabacika, dore ko yagombaga gutandukana na bagenzi be bavanye i Darfur, bageze ku kibuga cy’indege Entebbe akajya gusura umuryango we muri Uganda, ni nabwo bamuheraga  uburozi mu cyo kunywa, ubwo bicaga akanyota ku kibuga cy’indege Entebbe, mbere yuko bagenzi be bafata indege ikomeza i Kigali.

Nk’uko bamwe mu bari aho ku kibuga cy’indege Entebbe babitangarije Umuvugizi, ubwo Supretendant Rukabu yicaga akanyota ni na ko yavuganaga n’umwe mu bavandimwe be, mu gihe na none yari ategereje undi wazaga kumwakira, mu gihe yari akirimo kuvugana n’umwe mu banvandimwe be, ni bwo yahise asamba telefoni yikubita hasi, apfa amarabira ku buryo yaba umuryango we, cyangwa inzego z’abashinzwe umutekano ku kibuga cy’indege cya Entebbe, baje kumutabara kugirango bamutware kwa muganga, bagasanga umwuka w’abazima wamushizemo.
  
Ibi bikaba bibaye nyuma gato y’uko yahamagajwe n’urwego rw’ubugenzacyaha (Criminal Investigation Department) rubisabwe na none na maneko wa Polisi, umwicanyi ruharwa ACP Kalisa Faustin, wari wamukozeho raporo yamushinjaga ibirego by’uko yavugaga nabi ubutegetsi bwa perezida Kagame. 

Amakuru akomeje kutugeraho yemeza ko, n’ubwo Supretendant Camarade Rukabu yateye utwatsi ibyo birego, akavuga ko bamubeshyera, baje kumugezaho ubutumwa buvuye kwa perezida Kagame, bumusaba kurecyeraho kunenga ubutegetsi bwe.

Nyuma Supretendant Camarade Rukabu yaje kujya mu butumwa bw’akazi i Darfur yibaza ko ibirego bamuregaga byo kuvuga nabi ubutegetsi bwa Kagame, byarangiriye hariya, nyamara si ko byari bimeze, dore ko izo nzego zakomeje gukoresha bagenzi be bari bamwegereye gukomeza kumugendaho, kugeza ejo ku munota wa nyuma ubwo bamwicaga urw’agashinyaguro, bamutsinze ku gasi ko ku kibuga cy’indege Entebbe.

Gasasira, Sweden.

You must be logged in to post a comment Login