Widgetized Section

Go to Admin » Appearance » Widgets » and move Gabfire Widget: Social into that MastheadOverlay zone

Uhagarariye Ikinyamakuru «The Independent» mu Rwanda yatawe mu yombi kubera ibirego by’ibihimbano aregwa n’ikigirwamana cya Kagame,  Andrew Mwenda

Hyabene James, Uhagarariye Ikinyamakuru The Independent mu Rwanda arafunzwe azira amaherere .

Amakuru Umuvugizi ukura mu nzego z’ubutasi za perezida Kagame, yemeza ko uhagarariye ikinyamakuru «The Independent» mu Rwanda, James Hyabene, yatawe muri yombi ku wa gatandatu na polisi y’u Rwanda, ubwo yajyaga muri Uganda, afungirwa ku mupaka wa Gatuna. Iki kinyamakuru gifite ibiro bikuru i Kampala muri Uganda.

Ifungwa rya James Hyabene ryabaye ku mabwiriza y’ikigirwamana cya Kagame, Andrew Mwenda, ari na we muyobozi mukuru akaba na nyir’iki kinyamakuru. Andrew Mwenda yandikiye umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Gen Gasana Emmanuel, amusaba ko mugenzi we wari umuhagarariye mu Rwanda, afungwa atararenga umupaka w’u Rwanda na Uganda. James Hyabene yagombaga kujya kwizihiriza iminsi mikuru ya Noheli muri Uganda.

Andrew Mwenda, nk’umwe mu bajyanama ba perezida Kagame, akaba n’inshuti magara y’umuryango we, yatanze amabwiriza ko mugenzi we afungwa, aregwa ibirego by’ibihimbano by’ubujura. Kubera igitutu, Polisi y’u Rwanda yaje kumuta muri yombi, urwego rushinzwe ubugenzacyaha rutaranamukorera igenzura.

Itohoza ryakozwe n’Umuvugizi ryemeza ko abo banyamakuru bombi ba «The Independent» baje gupfa amafaranga y’ishyaka riri ku butegetsi rya FPR, ubwo ryabahaga ikiraka cyo kuryamamaza mw’isabukuru yaryo y’imyaka makumyabiri n’itanu rimaze rivutse, bityo icyo kinyamakuru kikaba cyaragiye vuba na bwangu gucapisha numero special yacyo muri Kenya, kugirango inkuru cyari cyanditse zisingiza perezida Kagame n’ishyaka rye, zigere kw’isoko ku munsi wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ya FPR.

Ako kayabo aba banyamakuru bombi bahawe na Leta ya perezida Kagame kugirango bajye gucapisha inyandiko zimusingiza, ni ko baje kuryaniramo, ubwo James Hyabene yavugaga ko gucapisha ibyo binyamakuru byamutwaye ibihumbi icumi na bitatu by’amadolari, Andrew Mwenda we akaba yaravugaga ko byakagombye gutwara ibihumbi birindwi gusa. Uku kutumvikana ku biciro byakoreshejwe mu kwandikisha ikinyamakuru cyabo, ni byo byatumye Andrew Mwenda asaba polisi y’u Rwanda gufata mugenzi we, kuko yakekaga ko yanyereje akayabo mu icapisha ry’iki kinyamakuru.

Nubwo ubusanzwe umuntu uregwa kunyereza amafaranga afungwa nibura habayeho «internal audit», polisi na yo igashingira kuri iryo genzura mbere yo guta muri yombi uregwa, si ko byaje kugenda, dore ko imikorere ya polisi y’u Rwanda icuramye kuko ifunga umuntu nta dosiye cyangwa ikirego gifatika, ibimenyetso bikaba bishakwa mu gihe uregwa aba arimo kuborera mu buroko.

Kugeza ubu twandika iyi nkuru, James Hyabene afungiwe kuri Station ya Brigade ya Kicukiro, aho akomeje guhatwa ibibazo na polisi y’u Rwanda, mu gihe Andrew Mwenda we arimo gukora aho bwabaga kugirango akomeze gushakira ibindi birego mugenzi we, agamije kumuheza mu buroko.

Gasasira, Sweden

You must be logged in to post a comment Login