Widgetized Section

Go to Admin » Appearance » Widgets » and move Gabfire Widget: Social into that MastheadOverlay zone

Umurambo w’umunyamakuru wa radiyo yo muri Tanzaniya wabonetse mu majyaruguru y’icyo gihugu

Said Mwema, Umuyobozi wa Police ya Tanzania .

Umuryango uharanira uburenganzira bw’abanyamakuru ku isi (Reporters sans frontières), wababajwe n’urupfu rwa Issa Ngumba, wari uhagarariye radio Kwizera. Umurambo we wabonetse ku wa 8 mutarama 2013, mu ishyamba ryo mu majyaruguru ya Tanzaniya. Uyu munyamakuru, wari umaze iminsi itatu yarabuze, ibikomere bye byerekanye ko nta gushidikanya ku bamwishe.

Reporters sans frontières (RSF) ivuga ko uru ari urupfu rwa kabiri rw’umunyamakuru wiishwe mu gihe cy’amezi ane muri bimwe mu bihugu bya Afurika byiizeweho umutekano, ibi bikaba bizatuma abayobozi b’igihugu bakora amaperereza yihutirwa, yerekeranye n’iyiicwa rye. 
 
Issa Ngumba, wari ufite imyaka 45 y’amavuko, yavuye iwe ku mugoroba wo ku italiki ya 5 mutarama 2013, agiye gushaka imiti y’ibihingwa yakoreshaga mu kandi kazi ke k’ubuvuzi bw’indwara za gakondo. Ukubura kwe kwatumye ashakishwa cyane n’abapolisi ndetse n’abakorerabushake kugeza ubwo umurambo we ubonetse, nyuma y’iminsi itatu, mu ishyamba rya Kajuluheta. Uyu munyamakuru, wari ufite ibikomere bigaragara ko byari iby’amasasu ku kaboko, ashobora kuba yarishwe ku buryo bw’agashinyaguro, amanitswe. Nk’uko byatangajwe n’umukuru wa polisi yo mu karere, Frasser Kashai, “iyicwa ry’uyu munyamakuru ryerekana ko yishwe arwana n’abishi be. Polisi yatangaje ko yafashe imbunda ya masotera n’amasasu arindwi, ndetse na telefoni igendanwa by’abamwishe..
 
Ibinyamakuru byo mu karere byemeza ko mbere y’uko mugenzi wabo apfa, yari yatangaje mu kwezi kwa cumi na kumwe k’umwaka ushize, ko azicwa. Uyu munyamakuru yari aherutse kugirana imanza n’umworozi witwa Imani Paulo, kubera ko uyu mworozi yaregwaga gushimuta ibice by’umubiri w’umushumba we. Iyi nkuru, yashyizwe ahagaragara n’uyu munyamakuru, yaviriyemo Imani Paulo gushyikirizwa ubutabera, nyamara uyu ukekwaho ibi bikorwa by¨’agashinyaguro aracyakingiwe ikibaba mu karere ka Kakonko.
 
Mu kugira icyo bavuga ku rupfu rwa mugenzi wabo Issa Nguma, ihuriro ry’abanyamakuru bo muri Tanzaniya (TEF), ryatangarije ikinyamakuru «The Citizen» ko byari bikwiye ko urupfu rwa mugenzi wabo rukwiye gutuma abanyamakuru bo mu karere bumva ko umutekano wabo ubangamiwe, ko rero byari bikwiye ko hashyirwaho ingamba zikomeye zo kurinda umutekano w’abanyamakuru.

Muri nzeli 2012, igihugu cya Tanzaniya, ku nshuro yacyo ya mbere, cyari cyatangaje ko kibabajwe n’urupfu rw’umunyamakuru Daudi Mwangosi, wari waje mu myigaragambyo ahitwa Nyolo, mu karere ka Iringa, ubwo yabaga umutangabuhamya ku ifatwa rya mugenzi we bari kumwe. Ubwo yabazaga abapolisi impamvu y’itabwa muri yombi rya mugenzi we, abapolisi bahise na we bamuta muri yombi, amaperereza akaba agikomeza.
 
Mu myaka ishize, Tanzaniya yari kimwe mu bihugu bya Afurika byaharaniye ubwisanzure bw’abanyamakuru. Ubwo mu mwaka wa 2011-2012, RSF yakoraga urutonde ku burenganzira bw’itangazamakuru,  igihugu cya Tanzaniya cyari ku mwanya wa 34 mu bihugu 179.

Amiel Nkuliza, Sweden.

2 Responses to Umurambo w’umunyamakuru wa radiyo yo muri Tanzaniya wabonetse mu majyaruguru y’icyo gihugu

  1. Kayitesi 12

    June 6, 2013 at 8:55 am

    birababaje pe,uburinganzira bwa muntu nibukurikiranirwe hafi.

  2. Justin

    April 10, 2013 at 9:31 am

    Iyo birababaje pe kuba uyu munyamakuru yarapfuye.

You must be logged in to post a comment Login