Widgetized Section

Go to Admin » Appearance » Widgets » and move Gabfire Widget: Social into that MastheadOverlay zone

Minisitiri Lambert Mende asanga icyemezo cya Loni cyo kohereza indege z’ubutasi muri Kongo kizafasha cyane igihugu cye mu kumenya aho umwanzi aherereye

Indege zitagira abadereva, zizwi kw’izina rya «drones»

Mu kiganiro Umuvugizi uherutse kugirana na minisitiri w’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Leta ya Kongo, Lambert Mende Omalanga, ubwo twamubazaga uko Leta ye yakiriye icyemezo cy’uko Akanama ka Loni gashinzwe umutekano kw’isi katoye icyemezo cyo kohereza muri Kongo indege zitagira abadereva, zizwi kw’izina rya «drones» mu magambo y’icyongereza, yadusubije ko Leta ye yacyakiranye amaboko yombi, kandi ikaba isanga izo ndege zizafasha kumenya aho umwanzi aherereye n’ibikorwa bye byose.

Minisitiri Lambert Mende yadutangarije ko izo ndege za Loni zizafasha ingabo z’amahanga mu kubona amakuru y’ibikorwa by’umwanzi no kumenya aho uwo mwanzi aturuka, akaba yaranadutangarije ko izo ndege zizakoreshwa cyane mu kugenzura imipaka y’u Rwanda na Uganda, aho ihana imbibi n’igihugu cya Kongo, bityo bikazabafasha guhashya uwo mwanzi mu buryo bworoshye.

Tumubajije aho amafaranga yo gutunganya icyo gikorwa azaturuka, dore ko ibihugu bimwe bya Afurika byemeye kohereza ingabo zabyo kuza gufatanya n’izari zihasanzwe za Monusco, ariko zari zigifite ikibazo cy’amafaranga, Lambert Mende yadutangarije ko hemejwe ko icyo gikorwa kizatwara miliyoni ijana z’amadorali y’abanyamerika kandi ko Leta ya Kongo nk’igihugu kirebwa n’icyo kibazo cy’umutekano mucye, yiyemeje gutanga makumyabiri na gatanu kw’ijana y’ayo mafaranga, akaba angana na miliyoni makumyabiri n’eshanu z’amadorali ya Amerika, kandi Leta ya Kongo ikaba yararangije kuyatanga.

Bwana Lambert Mende yanaboneyeho umwanya wo kudusobanurira ko Leta ya Kongo-Kinshansa yiteguye gukorana n’ingabo z’amahanga, bakazafatanyiriza hamwe nk’umutwe umwe uzaba witeguye guhashya inyeshyamba za M23, zikomeje kwisasira imbaga y’inzirakarengane y’abaturage ba Kongo, abandi bagasigara bangara mu bihugu bituranye na Kongo.

Ku bijyanye n’undi mutwe wadutse wiyita Mai Mai Nyatura cyangwa M26, uherutse kuvugwa muri Kongo, Minisitiri Lambert Mende yadutangarije ko uwo mutwe ntacyo ubatwaye, kandi ko nta ngufu ufite, uretse izo uhabwa n’itangazamakuru. Yatubwiye ko ingabo za Kongo (FARDC) zirimo guhashya uwo mutwe bwa nyuma, ku buryo nta nkeke ukwiriye gutera abaturage ba Kongo, akaba yaranaboneyeho umwanya wo kudutangariza ko Leta ye ifite amakuru ahamya ko n’uwo mutwe uhabwa ingufu na kimwe mu bihugu bituranye na Kongo, nk’uko gikomeje gutera inkunga M23 mu bikorwa byayo bibisha byo guhungabanya umutekano wa Kongo.

Gasasira, Sweden.

You must be logged in to post a comment Login