Widgetized Section

Go to Admin » Appearance » Widgets » and move Gabfire Widget: Social into that MastheadOverlay zone

Inyeshyamba za M23 zafatiwe mu gihugu cya Afurika y’Epfo

Polisi ya Afurika y'Epfo ishinzwe kurwanya iterabwoba yataye muri yombi zimwe mu nyeshamba za M23 kubera kuvogera Ubutaka bwayo mu buryo butemewe na mategeko .

Inyeshyamba za M23 zigera kuri 19, inyeshyamba zishyigikiwe n’ubutegetsi bwa perezida Kagame, zafatiwe muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa kabiri. Inzego zishinzwe umutekano za Afurika y’Epfo zaziregaga ibikorwa by’iterabwoba no kwivanga mu bindi bikorwa byo kurwanya ubutegetsi bwo muri icyo gihugu.

Inyeshyamba za M23 ni umutwe w’abarwanyi ushyigikiwe, ukanaterwa inkunga n’umunyagitugu w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame. Uyu mutwe ukorera ibikorwa byawo by’iterabwoba muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, wibasira abasiviri, ugahungabanya uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ugafata abagore n’abakobwa ku ngufu, ukanasahura bitemewe n’amategeko umutungo kamere wa Kongo-Kinshasa.

Amakuru Umuvugizi ukesha ushinzwe itsinda rya polisi ryo muri Afurika y’Epfo rishinzwe kugenzura ibikorwa by’iterabwoba, Brigadier L. Lindela Mashigo, yemeza ko «kuri uyu wa 05 gashyantare 2013, aba bafashwe bari bagamije gukora ibikorwa by’iterabwoba no guhungabanya umudendezo wa Leta w’igihugu cya Afurika y’Epfo», mbere yo kongeraho ko «abakekwaho iki cyaha uko ari 19 bapangiraga ibyo bikorwa mu karere kitwa Limpopo».

Inzego zishinzwe ubutasi za Afurika y’Epfo, zanemeje ko ifatwa ry’aba bantu ryari rikurikiwe n’amaperereza yari amaze igihe abakorerwaho mu mezi menshi ashize, abafashwe bakaba banaregwa ibikorwa byo gushaka guhirika ubutegetsi bwo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Abakurikiranira hafi ibya politiki, bemeza ko ifatwa ry’aba bantu ari umuzigo ukomeye ku butegetsi bwa Kigali kuko abafashwe bashobora kumena amabanga y’ukuntu u Rwanda rufasha umutwe w’iterabwoba wa M23 urimo kuyogoza uturere twinshi two muri Kongo-Kinshasa.

Amakuru dukesha inzego z’ubutasi za Perezida Kagame yemeza ko ifatwa ry’izi nyeshyamba ze ryateye impagarara n’impungenge muri izi nzego, kubera ko abazikuriye barimo kwibaza uko biri bugende niba abafashwe bari bumene amabanga yerekeranye no kwivanga kwa Leta y’u Rwanda mu ntambara irimo kubera muri Kongo.

Mbere y’uko aba bantu bafatwa, zimwe mu nshingano bari bahawe n’inzego z’ubutasi za Perezida Kagame, zarimo no gushakisha uburyo bushoboka bwose bwo kuzivugana bamwe mu batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, bahungiye iki gihugu muri Afurika y’Epfo.

Aba basirikare b’inyeshyamba uko ari 19 bamaze gufatwa, biteganijwe ko bazashyikirizwa urukiko rw’i Pretoria, aho bashobora kuzaregwa ikindi cyaha gikomeye cyo kuvogera ubusugire bw’ikindi gihugu cy’amahanga.

Amiel Nkuliza , Sweden.

You must be logged in to post a comment Login