Widgetized Section

Go to Admin » Appearance » Widgets » and move Gabfire Widget: Social into that MastheadOverlay zone

Ukwegura k’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ni ubutwari bukomeye.

Perezida Hollande w'Ubufaransa asanga kwegura kwa Papa Benedegito XVi ari ubutwari bukomeye

Papa Benoît wa XVI, uyu munsi taliki ya 11 gashyantare 2013, yatangaje ko ku wa 28 gashyantare uyu mwaka, azaba atakiri Umushumba wa Kiliziya Gatolika. Impamvu yatangaje mu rurimi rw’ikilatini nuko ngo atagifite imbaraga zihagije zo gutunganya uyu murimo ukomeye, kubera impamvu z’ubukuru. Uku gusezera kwa Papa Benedigito wa XVI kukaba kwatunguye abayoboke ba Kiliziya Gatolika, na bamwe mu bayobozi b’iri dini i Roma, barimo uwari umwungirije Musenyeri Angelo Sodano, watangaje ko ari nk’ishyano riguye muri Kiliziya Gatolika.

Mu ijambo rye ryo gusezera kuri uyu murimo abemera Kiliziya Gatolika bafata ko ari uw’icyubahiro, Papa yatangaje ko «mu isi y’uyu munsi, ihanganye n’impinduka zihuta cyane n’ibibazo bikomeye biyugarije mu buzima bwo kwemera, bisaba gushyiraho imbaraga nyinshi mu kwigisha ivanjiri ya Yezu Kristu». Igihugu cy’Ubudage yavukiyemo kikaba cyahise gitangaza ko iyegura rye ari «icyubahiro» n’«ikuzo». Naho umukuru w’Ubufaransa, François Hollande, we yatangaje ko ukwegura kwe ari igikorwa gikwiye kubahwa na buri wese.

Undi weguye kuri uyu murimo mu mateka ya Kiliziya Gatolika, ni uwitwa Célestin wa V, mbere y’uko atangira imirimo ye y’ubupapa mu mwaka w’1294. Icyo gihe yasaga nk’aho atari agikorera cyane Kiliziya, ku buryo atiyumvagamo imyiteguro n’ingabire bihagije byo gukora imirimo ikomeye nk’iy’Umushumba wa Kiliziya Gatolika.

Yarengeraga cyane imyemerere karande.

Papa Benedigito wa XVI, izina rye yiswe n’ababyeyi be akivuka ari ryo Joseph Ratzinger, yari yarasimbuye ku wa 19 mata 2005 Papa Jean Paul II, witabye Imana afite imyaka 78 y’amavuko. Benoit wa XVI yari Papa washoboye guharanira no kurengera cyane indangagaciro z’abakirisitu ba Kiliziya Gatolika mu bihugu by’i Burayi. Yari yaravukiye ahitwa Marktl-am-Inn mu mugi wa Bavière, ku wa 16 mata 1927, mu muryango w’abagatolika wari ukomeye ku mahame atagendera ku matwara y’abanazi. Igihe cye cy’umushumba wa Kiliziya Gatolika cyaranzwe cyane n’ubwumvikane bucye mu madini amwe n’amwe, nk’iry’abayisilamu.

Mu mwaka wa 2006, yagiranye amakimbirane n’abayisilamu ubwo, mu izina rya Kiliziya, yamaganaga ibikorwa by’urugomo byakorwaga na bamwe mu bagize iri dini . Ubwo yiyemezaga gukuraho igihano cyari cyahawe abasenyeri bane bashakaga kwigomeka kuri Kiliziya Gatolika, aba bakaba barimo n’uwitwa Richard Williamson, utaremeraga cyane amahame yayo, byatumye Papa Benedigito wa XVI ashyirwa mu majwi. Icyo gihe yemeje ko icyemezo cye cyari gishingiye k’ukuba yarabonye amakuru atari yo, yemera iri kosa.

Papa Benoît wa XVI kandi yaranzwe no kugendera ku myemerere ya mugenzi we Jean Paul II, utaratinyaga kugaragaza ko yemera imyumvire n’ibyifuzo by’abaturage b’abayahudi. Papa Benedigito wa XVI ni umwe mu ba Papa wandikiye abayobozi ba Kiliziya Gatolika, barimo abasenyeri n’abihaye Imana, amabaruwa atatu yari ashingiye k’ukwemera. Yanditse n’ibitabo bigera kuri mirongo ine (40), birimo icyitwa «Yezu w’i Nazareti».

Amiel Nkuliza, Sweden.

You must be logged in to post a comment Login