Widgetized Section

Go to Admin » Appearance » Widgets » and move Gabfire Widget: Social into that MastheadOverlay zone

Abasirikare ba «Special Forces» barinubira uburyo bahembwa intica ntikize kandi ari bo bakora akazi kenshi kurusha abarinda perezida Kagame

Lt Col Joseph Karegire, amarira ni yose ku basirikare ashinzwe kuyobora kubera guhembwa intica ntikize mu gihe aribo bashinzwe kurinda Umujyi wa Kigali

Amakuru Umuvugizi ukura mu nzego z’ubutasi za perezida Kagame yemeza ko abasirikare b’aba commando, babarizwa mu cyitwa «Special Brigade», iyi «Special Brigade» ikaba ari na yo ifite «battallion» irinda umujyi wa Kigali, ku bw’umwihariko bakaba binubira uburyo bahembwa intica ntikize, mu gihe abasirikare barinda perezida Kagame, ari bo «Presidential Protection Brigade», bagenerwa agahimbazamuskyi k’akayabo karenga ibihumbi magana abiri kuri buri musirikare buri kwezi.

Mu gihe aba basirikare b’abakomando bafite inshingano zo kurinda umujyi wa Kigali ku bw’umwihariko, ariko amarira yabo akaba ari yose, umwe muri bo wavuganye n’Umuvugizi yabidutangarije muri aya magambo :“Biratangaje kubona tudahembwa kimwe n’abasirikare bagenzi bacu bashinzwe kurinda perezida Kagame kandi tunganya amapeti ya gisirikare, tukaba tunafite inshingano zirusha iz’abo basirikare bashinzwe kurinda perezida Kagame, bakaba baturusha umushahara ugera ku bihumbi birenga magana abiri buri kwezi”.

Ukudahembwa neza kw’aba bakomando bashinzwe kurinda umujyi wa Kigali ni byo byatumye hiyongera ubugizi bwa nabi mu mujyi wa Kigali, dore ko abo basirikare usanga bakoreshwa mu gihe batanafite uburyo bari bugere mu mujyi wa Kigali baturutse mu birindiro byabo byitaruye gato n’umujyi wa Kigali, ku buryo bamwe aho kurinda umutekano bahitamo kwigabiza iby’abaturage kugirango babone uko babaho mu buzima buhenze bwa buri munsi bwo mu mujyi wa Kigali.

Undi mu basirikare babarizwa muri «Special Brigade», utarashatse ko dushyira ahagaragara amazina ye, yabidutangarije muri aya magambo: «Biratangaje kubona Lt Gen Kayonga, mu minsi ishize, yaradutwaye mu masomo yo gukunda igihugu kimwe na bagenzi be bashinzwe kutuyobora, ariko bakiyibagiza ko baba baduhaye inshingano zikomeye zo kurinda umujyi wa Kigali nta n’amafaranga batugeneye nibura yo kunywa no kurya ya buri munsi, dore ko turya ari uko tumaze kugera mu birindiro byacu, tukaba tugera n’aho tubwirirwa, mu gihe ari twe dufite inshingano zikomeye zo kurinda umujyi wa Kigali”.

Aba bakomando bakaba baribajije impamvu y’ikinyuranyo gikabije ku mushahara wabo, n’impamvu bagenzi babo bashinzwe kurinda perezida Kagame ari bo bahembwa umushahara utubutse kurusha abandi kandi abahembwa make banabarusha gukora akazi kagoranye, ku buryo rushati wo mu basirikare barinda Kagame arusha umushahara major ubarizwa muri RDF, bakaba baribajije udashinzwe kurinda perezida Kagame uwo ari we cyangwa ubusugire bw’igihugu ku buryo habaho iri toneshwa n’ivangura rikabije mu bijyanye n’umushahara mu gisirikare cya RDF.

Amakuru agera ku Umuvugizi akaba yemeza ko «battallion» ya «Special Forces» yayoborwaga na Col Nkangura ubu yasimbuwe n’iya Lt Col Kasiyusi nyuma y’aho Umuvugizi usohoreye amakuru afite za gihamya zerekanaga ko izi ngabo za «Special Forces» ari zo zari muri Kongo ziyogoza abaturage b’icyo bihugu, zitwikiriye inyeshyamba za M23, byabaye ngombwa ko zivayo, umuyobozi wazo ari we Col Nkangura akaba yarahawe akaruhuko k’akazi, agasimburwa na Col Karegire.

Gasasira, Sweden.

One Response to Abasirikare ba «Special Forces» barinubira uburyo bahembwa intica ntikize kandi ari bo bakora akazi kenshi kurusha abarinda perezida Kagame

  1. anonymous

    March 5, 2013 at 6:32 pm

    Mbanje kubasuhuza,si abasirikare ba special forces gusa,iki kibazo kirakomeye cyane mu gisirikare,usanga umuntu ari Engeneer cg Ao ariko ugasanga aracyari Caporal cyangwa se ugasanga umuntu amaze imyaka irenga icumi atarabona ipeti,muri iki gisirikare ni ibibazo gusa niyo mpamvu ubona batoroka cyane.

You must be logged in to post a comment Login