Widgetized Section

Go to Admin » Appearance » Widgets » and move Gabfire Widget: Social into that MastheadOverlay zone

Inzego z’umutekano za perezida Kagame zikomeje gukorana n’imitwe yitwaje intwaro muri Kongo, imitwe irimo na FDLR

Mafia ya Kagame na FDLR yo gucuruza amabuye y'agaciro bakomeje gusahura muri Kongo abifashijwemo n'abasirikare bakuru.

Itohoza rimaze iminsi rikorwa n’Umuvugizi ryemeza ko inzego z’umutekano n’iz’ubutasi za perezida Kagame zikomeje gukorana n’imitwe yitwaje intwaro muri Kongo-Kinshasa, imitwe irimo na FDLR, ibi bikaba biri mu rwego rwo guhungabanya umutekano wa Kongo no kubona urwitwazo rwo gukomeza kuvogera ubutaka bw’iki gihugu.

Amakuru Umuvugizi ufitiye gihamya yemeza ko hari abasirikare bakuru b’ingabo z’u Rwanda (RDF) barimo gutoza umutwe witwaje ibirwanisho muri Kongo, umutwe witwa Raila Mutomboki ubarizwa mu karere ka Walikare. Uyu mutwe wiyita “The Angry People” ugizwe n’ubwoko bw’abafurero n’abarega baturuka muri ako karere ka Walikare, ukaba ukomeje guhabwa intwaro n’igisirikare cy’u Rwanda, mu rwego rwo kugirango mu minsi iri mbere uzafatanye n’inyeshyamba za M23 mu guhirika ubutegetsi bwa perezida Kabila.

Andi makuru twabonye yanadutangaje, yerekeranye nuko inzego z’ubutasi n’iz’umutekano za perezida Kagame zemeye guta ibara, zigakorana n’umutwe w’abiyita Mai Mai Nyatura, na wo ukorera muri kariya karere ka Walikare, uyu mutwe ukaba uzwiho ibikorwa by’ubugome byo kwica uwo ari we wese uketse ko ari umunyarwanda cyangwa uvuga ururimi rw’ikinyarwanda. Uyu mutwe ukorana na M23 ku mugaragaro, unafite ibirindiro byegeranye cyane, ibikorwa byawo by’ububisha bikaba bizwi n’inzego z’ubutasi n’iz’umutekano za perezida Kagame, cyane cyane Gen Kabarebe James uvugana na wo kimwe n’abasirikare bakuru b’u Rwanda babarizwa muri ako gace gahana imbibi na Kongo-Kinshasa.

Ikindi cyadutangaje ni ukuntu perezida Kagame yirirwa asakuza, asaba amahanga gufunga abayobozi ba FDLR kubera ibara bagiye bakora muri kariya karere ka Kongo y’iburasirazuba, mu gihe amakuru Umuvugizi ufitiye gihamya yemeza ko abasirikare bakuru b’u Rwanda, barangajwe imbere na Gen Jack Nziza, bakoresha abahoze ari abayobozi b’ingabo z’u Rwanda zatsinzwe (Eexfar), bahoze no mu mutwe wa FDLR, nka Gen Rwarakabije na Gen Jerôme Ngendahimana, mu kugaba ibitero shuma ku bice bituranye n’u Rwanda kugirango igisirikare cya perezida Kagame kizabone impamvu zifatika zo kuvogera ubusugire bw’igihugu cya Kongo.

Zimwe muri za gihamya twabonye zemeza ko inyeshyamba za FDLR zikorana ubucuruzi na bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda, cyane cyane Gen Jack Nziza na bamwe mu basirikare bo mu rwego rw’ubutasi rw’igihugu (NSS) aho babaye icyanzu cyo gucuruza amabuye y’agaciro aturuka muri Kongo. Umwe mu bo twabajije niba koko inzego z’ubutasi z’u Rwanda zaba zikorana ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro n’uyu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, yabidutangarije muri aya magambo : “Ariko se mwebwe muri banyamakuru ki mudashobora kubona amakuru nk’aya; none se mwakwibajije icyo uwahoze ari umuyobozi w’icyama cyacu, Gen Laurent Nkunda, yazize; muzabaze Gen Kabarebe nimba atarabonye amabwiriza yo gufunga Gen Nkunda nyuma y’aho afatiye amabuye y’agaciro abasirikare ba FDLR bari bagemuriye Gen Jack Nziza, na we wagombaga kuyashyikiriza uwo baziranyeho ubu bucuruzi, ari we Perezida Kagame”.

Uyu mutangabuhamya tudashatse gushyira amazina ye ahagaragara kubera impamvu z’umutekano we, yakomeje na none adutangariza muri aya magambo : “Ariko se ubundi mwazatubarije perezida Kagame impamvu adashyikiriza Col Dan Munyuza na Gen Rutatina inkiko za gisirikare nimba koko barafungiwe gukora ubucuruzi muri Kongo; nta gisubizo perezida Kagame ashobora kuzabaha gifatika, cyane cyane ko azi neza ko aba basirikare be bari bayoboye inzego z’ubutasi za gisirikare za DMI na «External Security»; ubucuruzi bakoraga nta bundi uretse ubwo kugemura amabuye y’agaciro yavaga mu birindiro bya FDLR, bakayashyikiriza isoko ry’amahanga anyuze i Kigali; ibi byose bakaba bari bamaze igihe babikora kandi babiziranyeho na perezida Kagame, dore ko nta wundi nyiri ubu bucuruzi uretse we ubwe”.

Gasasira, Sweden.

You must be logged in to post a comment Login