Widgetized Section

Go to Admin » Appearance » Widgets » and move Gabfire Widget: Social into that MastheadOverlay zone

Abambari ba Kagame bahatiye uruvunge rw’abaturage kujya kwakira perezida Kagame kugirango bazabone urwitwazo rwo guhindura Itegeko Nshinga

Bimaze kugaragara ko perezida Kagame azakoresha abamotsi be babarizwa muri RDF kugirango azabone uko aguma ku butegetsi ubuzima bwe bwose.

Amakuru Umuvugizi ubona yerekana ko mu minsi ishize inzego z’umutekano zifatanyije n’inzego z’ibanze zo mu ntara kugera mu mirenge, zagiye zihatira abaturage kuva mu mazu yabo no kureka ibikorwa byabo bisanzwe bibatunze kugirango baboneke ari uruvunge mu kujya kwakira perezida Kagame, aho aherutse kugirira uruzinduko rugamije kubona urwitwazo rwo guhindura Itegeko Nshinga mu minsi iri mbere, kugirango azabone uko aguma ku butegetsi ubuzima bwe bwose.

Aho perezida Kagame yagendaga anyura hose, za maneko ze, zifatanyije n’inzego z’ibanze, babaga bateguye abaturage bagomba kumusingiza buhumyi, mu rwego rwo kwerekana ko bakimukunze, ariko ukuri kukaba ari uko abanyarwanda buzuye ubwoba n’agahinda kubera urugomo n’igitugu Leta ye ikomeje kubayoboresha, ku buryo nta yandi mahitamo bafite uretse kwemera ikabakoresha icyo yishakiye.

Umunyagitugu Kagame wanize itangazamakuru ryigenga, akaba yaranamariye ku icumu abatavuga rumwe na we bose, abandi akaba akibafunze, inzego ze z’umutekano zirangajwe imbere n’inzego z’ubutasi za gisirikare (DMI) n’iza Polisi (Special Intelligence), zikaba zikomeje gufunga no guhitana buri munyarwanda zikanze ko anenga ubutegetsi bwe, nta muntu n’umwe ushobora gutinyuka kubaza impamvu babahatira gufunga ibikorwa byabo by’iterambere bisanzwe bibatunze kugirango bajye gusingiza buhumyi umunyagitugu wabo.

Umuvugizi wavuganye na Col Patrick Karegeya, wahoze ari maneko mukuru wa Kagame, ubu akaba abarizwa muri Afurika y’epfo, kugirango tumenye icyo atekereza kuri izi ngendo perezida Kagame aherutse kugirira mu ntara mu minsi ishize , maze adusubiza muri aya magambo : “Izo nzinduko za Kagame aherutse gukorera hirya no hino mu ntara, nta kindi zigamije uretse kujya kwigurisha mu baturage kugirango ahindure Itegeko Nshinga, rizamwemerera kuguma ku butegetsi mirere na mirere. Ikibabaje kikaba ari uko abo baturage yirirwa ahatira kujya kumwakira, yamaze cyera kubatindahaza“.

Col Karegeya yanakomeje yerekana ukuntu perezida Kagame atikozaga abaturage , ibi akaba yarabitangiye kuva aho amahanga amufatiye ibyemezo byo kumukatira inkunga.

Umwe mu baturage twavuganye ubarizwa mu karere ka Nyamagabe, utarashatse ko dushyira ahagaragara amazina ye, yadusobanuriye uburyo inzego z’umutekano, zifatanyije n’iz’ibanze, zagiye zibatera mu mazu yabo n’aho bacururiza, zikabahatira kujya kwakira perezida Kagame, dore ko nta wari gutinyuka kwanga kujyayo kuko yari gufatwa nk’umwanzi w’igihugu, akaba agomba kugira ingaruka zikomeye zamuviramo no gufungwa ubuzira herezo muri gereza cyangwa kubura ubuzima bwe.

Gasasira, Sweden.

You must be logged in to post a comment Login