Widgetized Section

Go to Admin » Appearance » Widgets » and move Gabfire Widget: Social into that MastheadOverlay zone

Itangazo ryo gutanga akazi ko gutara amakuru mu Rwanda

Ubwanditsi bukuru bw’Umuvugizi burasaba umuntu uwo ari we wese waba wifuza akazi ko gutarira amakuru Umuvugizi mu Rwanda ko yakwandikira ubwanditsi bukuru bw’iki kinyamakuru kuri editor@umuvugizi.com bitarenze tariki ya 15 z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2013.

Ibisabwa:
Agomba kuba yarize itangazamakuru kandi anafite uburambe ku kazi ko gutara amakuru no kuyandika ku buryo bw’umwuga.

Usaba aka kazi agomba kuba ari mu Rwanda kandi yiteguye gukora igihe icyo ari cyose akenewe.

Agomba gutanga umwirondoro we n’abantu bamuzi neza bagera kuri 5 b’indakemwa mu mico no mu myifatire, na numero za telefoni zabo zigendanwa.

Uwifuza aka kazi agomba kuba yiteguye kugakora mu bihe bidasanzwe kandi akazirikana ko atagomba kumena amabanga yako. Agaragayeho iki cyaha azahita ahagarikwa nta zindi nteguza.

Agomba kuba avuga, anandika neza indimi z’ikinyarwanda, icyongereza n’igifaransa.

Icyitonderwa:
Usaba aka kazi agomba kwivuga akoresheje inyandiko azageza ku Umuvugizi, inyandiko itarengeje amagambo magana atanu, isobanura amavu n’amavuko ye n’ubuzima bwe mu kazi k’umwuga w’itangazamakuru.

Abazaba bemerewe aka kazi bazahita babimenyeshwa bitarenze iminsi itanu, bakazahita banagatangira ako kanya. Umushahara bazagenerwa uzaba ushimishije.

Umuyobozi mukuru w’ubwanditsi bw’Umuvugizi
Jean-Bosco Gasasira.

You must be logged in to post a comment Login