Widgetized Section

Go to Admin » Appearance » Widgets » and move Gabfire Widget: Social into that MastheadOverlay zone

Abacuruzi basanzwe bakorera mu mugi wa Kigali bararira ayo kwarika kubera agahato bashyizweho ko gufatanya na Perezida Kagame kubaka undi mutamenwa

Mayor Ndayisaba Fidele yagabije umutungo w'abaturage perezida Kagame mu rwego rwo gukomeza kuba umutoni we.

Itohoza rimaze igihe rikorwa n’Umuvugizi ryemeza ko abacuruzi bakorera mu mugi wa Kigali, basanzwe bafite inyubako ziteganye n’umutamenwa wa Perezida Kagame kugera aho Akagera Motors ikorera, ubu barimo kurira ayo kwarika nyuma y’uko ubuyobozi bw’umugi wa Kigali bubashyizeho agahato ko gufatanya na Perezida Kagame kubaka undi mutamenwa kugirango nuzamara kuzura bazabone mo ibyumba byo gukoreramo.

Iki gitekerezo gitindi cyafashwe n’umuyobozi w’umugi wa Kigali, Fideli Ndayisaba, yakizanye nyuma y’aho uwahoze ayobora umugi wa Kigali, major Kirabo Aisa Kakira, yari yaremereye abo bacuruzi gufatanya bakiyubakira imitamenwa yabo bwite hakurikijwe igishushanyo mbonera cy’umugi wa Kigali; icyari gisigaye kikaba ari uko ako kazi kari gutangira abo bacuruzi bamaze kubona amafaranga y’inguzanyo mu mabanki, bakaba bari banategereje uruhushya rwo kubaka bita «autorisation de batir» mu rurimi rw’igifaransa.

Kubera gushaka guhakwa no gushimisha ikigirwamana cye, minisitiri Musoni James, dore ko ari na we wahesheje Ndayisaba umwanya wo kuba mayor w’umugi wa Kigali, yahise ageza igitekerezo kuri shebuja cyo kwambura abaturage umutungo wabo, bakawugabira perezida Kagame hakoreshejwe ingufu za Leta. Minisitiri Musoni James, usanzwe ufite uburambe mu bikorwa byo kwibira perezida Kagame kugirango akomeze kumutonaho, yagejeje iki gitekerezo kuri perezida Kagame cy’uko bakoresha Akagera Motors, bagahuguza abaturage batuye hafi aho kugirango bahubake undi mutamenwa, birukanye imbaga y’abacuruzi bakoreraga kuva kwa Rubangura ukazamuka ugana Benalco, kugera kuri Akagera Motors.

Muri ubu bucuruzi bwuzuyemo mafia n’igitugu cyo kurenganya abacuruzi bakoreraga hafi aho, perezida Kagame ntiyitaye ku nyungu zabo ahubwo yashyize imbere ize bwite, yiyemeza kwiharira ako gace kose, dore ko Akagera Motors na yo yagizwe agakingirizo kugirango yumvishe abo bacuruzi ko bagomba gufatanya na sosiyete ya perezida Kagame yitwa «Akagera Business Group Limited».

Nubwo Itegeko Nshinga ry’u Rwanda kimwe n’andi mategeko mpanabyaha arishamikiyeho avuga ko umutungo w’umuntu ari ntavogerwa, ntibyabujije ko inyungu za Kagame zibangamira amahame yaryo kugirango ba nyir’inyubako zikikije ikibanza Perezida Kagame ashaka kubakamo undi mutamenwa, bahameneshwe. Aya mabwiriza yo kwirukana ba banyiri amazu nta nteguza yashyizwe mu bikorwa kuva mu kwezi kwa munani umwaka ushize, ku buryo n’abakodeshaga aya mazu bahise bayavamo batishyuye ba nyirayo, aba bikaba byarabateye igihombo gikabije, dore ko abenshi bari baramaze gufata amadeni mu mabanki kugirango batangire inyubako zabo bari barumvikanyeho na Kirabo Aisa Kakira, akiri umuyobozi w’umugi wa Kigali.

Muri iki gikorwa cyo guhuguza abacuruzi batagira ingano bari basanzwe bakorera muri izo nyubako zigiye gusenywa, abo twashoboye kumenya ni nka Benalco, Ntigura, Cogear, Mironko François Xavier, Murangira, Rwakana, Costa, Philipo, umuhinde uzwi ku zina rya Ragin, na Etablissement Rwandais.

Itohoza ry’Umuvugizi rikaba ryemeza ko hari na bandi bacuruzi bagera kuri barindwe bamenye cyera ko uyu mushinga w’inyubako nshyashya ugiye kubasubiza ku isuka wari uwa Perezida Kagame, wihishe inyuma y’Akagera Motors, bityo bakaba barahisemo guhara ibyabo mu rwego rwo gukiza amagara yabo.

Amakuru dufitiye gihamya akaba yemeza ko ubuyobozi bw’umugi wa Kigali bukoresha uwitwa Kamanzi Symphorien, ari na we muyobozi w’Akagera Motors, mu guhatira n’abandi bacuruzi basanganywe inyubako zabo hafi aho kugirango bayoboke uwo mushinga wa perezida Kagame vuba na bwangu, umugi wa Kigali ukaba wararangije cyera kubaha itariki ntarengwa yo kuba bisenyeye inyubako zabo, mbere y’uko imirimo yo kubaka umutamenwa wa Kagame itangira.

Gasasira, Sweden.

You must be logged in to post a comment Login