Widgetized Section

Go to Admin » Appearance » Widgets » and move Gabfire Widget: Social into that MastheadOverlay zone

Uburyo inkoramaraso za Kagame zapanze zikanashyira mu bikorwa ubwicanyi bwa Major Alex Ruzindana

Major Alex Ruzindana,wishwe urw'agashinyaguro n'inkoramaraso za Kagame azira amaherere

Umuvugizi umaze igihe ukora amaperereza ku mpamvu zatumye inkoramaraso za Kagame zivugana Major Alex Ruzindana, wari umwe mu basirikare b’ingabo z’u Rwanda wari ujijutse, akaba yari anazwiho kugira umwihariko mu kunenga amafuti atandukanye yakorwaga n’inzego z’umutekano za Perezida Kagame.

Iperereza ryakozwe n’Umuvugizi ku bwicanyi bwa Major Alex Ruzindana, wishwe igiho gito akimara gusezererwa mu ngabo z’igihugu, azira ibitekerezo bye, aho yakundaga kunenga mu ruhame imikorere n’igitugu cya Leta ya Kagame, ryemeza ko hari izindi mpamvu zikomeye zatumye perezida Kagame atanga amabwiriza yo kumwica, ibi bikaba byarabaye nyuma yuko Gen Jack Nziza wari ushinzwe urwego rushinzwe iperereza (DMI), atanze ibirego bihimbano kuri Major Ruzindana Alex ko yavuganaga na bamwe muri bagenzi be bakoranye kera mu gisirikare cya Uganda, kuri Gen Jack Nziza icyo gikorwa kikaba cyari impamvu zikomeye zagombaga gutuma yicwa, dore ko n’umwicanyi mugenzi we, Perezida Kagame, yahise asamira hejuru iyo raporo, atanahamagaye Major Ruzindana ngo amubaze niba ibyamuvugwagaho byari ukuri n’impamvu yaba yarabimuteye.

Nyuma yo gushyikirizwa iyo raporo na Gen Jack Nziza ko Major Ruzindana agomba kwicwa, Perezida Kagame nk’umuntu uzwiho kugira inyota yo kumena amaraso, yahise asaba Gen James Kabarebe, icyo gihe wari Umugaba mukuru w’ingabo wungirije, ko ategeka capitaine Butera Vianney alias Kavugure, wari inshuti magara ya Major Alex Ruzindana, kumushaka bakajya mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro i Bukavu, azwi ku izina rya Colta, dore ko atari kubyanga kubera ko yari yarakoranye n’uyu Butera Vianney , yaba muri Unit ya gisirikare yitwaga Alpha na nyuma yaho muri First Batallion; ariko icyari kigamijwe mu by’ukuri kikaba ari uko Butera yari korohereza inkoramaraso za Kagame kugirango zice Major Alex Ruzindana bamaze kugera i Butare bagana I Bukavu , aho yari yamubeshye ko yamuboneye icyashara cy’ubucuruzi bw’ayo mabuye y’agaciro yagombaga kuvanamo ifaranga ritubutse.

Brigade y’i Butare ni yo yahawe amabwiriza na Gen Jack Nziza na perezida Kagame yo kwica Major Ruzindana Alex.

Amakuru Umuvugizi ufitiye gihamya, yemeza ko ku itariki ya 7 mata 2001 ari bwo perezida Kagame yemeje ko Major Ruzindana agomba kwicwa, ariko asaba Gen Jack Nziza, icyo gihe wari umuyobozi w’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare-DMI, ko yakora uko ashoboye akica Major Ruzindana Alex bitamenyekanye, dore ko Perezida Kagame yari yashoboye kumvisha Gen Kabarebe ko ategeka capitaine Butera Vianney gushuka Major Ruzindana ko bagiye gukorera ubucuruzi i Butare, aho bagombaga kumwicira akimara kuhagera.

Gen Jack Nziza yahise atoranya abicanyi be, bakoranaga ba hafi, anaha amabwiriza Brigade ya gisirikare yakoreraga mu cyahoze ari Butare, ubu ikaba yitwa Huye, gufatanya n’inkoramaraso ngenzi zazo zari ziturutse i Kigali, bakica Major Ruzindana bitamenyekanye.

Itsinda ry’inkoramaraso ryaturutse i Kigali, ryari riyobowe na Lt Col Karangwa John wari ushinzwe Counter Intelligence muri DMI, ryaje inyuma rikurikirana imodoka yari irimo Major Ruzindana Alex na capitaine Butare Vianney alias Kavugure, naho itsinda ryari i Butare rikaba ryari riyobowe CGP Gasana Emmanuel, wari Intelligence officer wa Brigade ya Butare, akaba yarafatanyije na bagenzi be nka ACP Kalisa Faustin, wari Brigade Peace na ba maneko babarizwaga mu ma battallion yari munsi y’iyo Brigade, bari barangajwe imbere na Lt Col Tinka Faustin, Major Migabo Augustin, na Captain Serivatori wari umwe muri ba maneko babarizwaga muri iyo brigade y’i Butare, ariko ubu akaba abarizwa mu basirikare bavuye ku rugerero.

Aka gaco k’abicanyi, kari kayobowe na CGP Gasana Emmanuel, ubu akaba ari Komiseri mukuru wa Polisi y’igihugu, na Lt Col Karangwa John, ubu ubarizwa muri Darfur, ni bo bashyize mu bikorwa igikorwa gitindi cyo kwica Major Ruzindana, ubwo bamushimutaga bakamukura mu modoka yari itwawe na captain Butera Vianney , bakamushyira mu modoka yari itwawe na Lt Col Tinka Faustin, ubu ukorera muri ambasade y’u Rwanda muri Tanzaniya nka military attaché, abandi twavuze haruguru bagenda bayiherekeje kugera mu ishyamba rya Nyungwe, aho DMI ifite ibirindiro yagize irimbi ryo gutwikiramo abantu batandukanye badashaka ko bamenya ko ari bo babishe.

Nkuko Umuvugizi ubikesha bamwe muri ba maneko bari hafi y’izo nkoramaraso za Kagame, igihe bakuraga Major Ruzindana mu modoka bamugejeje aho bagombaga kumwicira, yarwanye n’umwicanyi Lt Col Tinka Faustin, umwe mu barwanaga amuniga, arangije amumena amenyo abiri y’imbere mbere y’uko abo bicanyi bamurangiza.

Umwe muri ba maneko bakoranaga n’izo nkoramaraso ku buryo bwa hafi, zari ziyobowe na CGP Gasana Emmanuel na Lt Col Karangwa John, yabidutangarije muri aya magambo : “Byaratubabaje cyane kubona perezida Kagame ashingira ku bihuha bya Gen Jack Nziza, agatanga amabwiriza ko umusaza nka Major Ruzindana baruhanye, wanarwaniye igihugu, yicwa urw’agashinyaguro nk’ako; ndibuka ko bataramwica yariraga abasaba ko nibura bamureka akabanza akavugana n’abana be bwanyuma , dore ko yari yamaze kubyakira ko agiye gupfa. Ikibabaje nuko aho kugirango nibura izo nkoramaraso za Kagame zimureke avugane n’abana be bwanyuma nkuko yabibasabaga, ntacyo byatanze, ahubwo zahisemo kumwica urw’agashinyaguro, zimukura ku isi y’abazima azira amaherere.”

Undi wavuganye n’Umuvugizi kuri iri yicwa rya Major Ruzindana Alex, yadutangarije ko bitinde bitebuke izo nkoramaraso za Kagame yagiye akoresha mu bwicanyi nk’ubwo, zizafatwa zigahanwa. Yatubwiye ko iby’urupfu rwa Major Ruzindana atari ibanga, dore ko abari muri icyo gikorwa cyo kumwica bose bagororewe imyanya ikomeye mu gisirikare ndetse no muri polisi y’igihugu. Yashoje aduha ikimenyetso simusiga cyerekana ko ari maneko za Kagame zishe Major Alex Ruzindana, anatwereka ko mbere yuko Major Alex Ruzindana yicwa yakubise ikofe Lt Col Tinka Faustin warwanaga n’ukumuniga kugirango amukure kw’isi , ikofe ryatumye amenyo ye abiri y’imbere akuka, ku buryo ubu ayo afite ari amaterano.

Ikindi kigaragaza ko kwica ku nkoramaraso za Kagame ari nk’umukino, nuko nyuma y’aho itangazamakuru n’umuryango wa Major Ruzindana Alex bagaragarije ko ari captain Butera Vianney wamukuye mu rugo iwe, uyu yaje gufungwa bya nyirarureshwa igihe gito kugirango bayobye uburari, nyuma y’aho Gen James Kabarebe yaje kumufungura agahita anamugororera kuzamurwa mu ntera, dore ko yamuvanwe ku ipeti rya Captain icyo gihe, ubu akaba ageze ku ipeti rya lieutenant colonel.

Gasasira, Sweden.

2 Responses to Uburyo inkoramaraso za Kagame zapanze zikanashyira mu bikorwa ubwicanyi bwa Major Alex Ruzindana

  1. nintarexxx@yahoo.com

    April 1, 2013 at 9:15 pm

    Iyi nkuri itandukanye nibivugwa hejuru.
    Nanyarukiye murwanda nsanga rubanda nyamwinshi bashonje, ntimushobora kwunva ibiciro biri kumasoko kubihingwa ngandura rugo. Abarimu twaganiriye bambwiye ko harabana basinzirira mwishuri babegera bakabemerera ko baburaye cyangwa babwiriwe.
    kandi nabarimu nabo ntiborohewe kuko abo mucyaro bakwibwirira ko baja kukazi bavuye guhinga cyangwa gutera intabire kuko utacyiri umurimo principale.
    Iyo unyarukiye kumagereza ho rero wibaza niba abatsindira amasoko yokuhacururiza bagira ababagenzura, dore ko ntawemerewe kwijiza igemu zivuye hanze.
    Ibiciro byibiribwa bihacururizwa usanga haroho byikubye kabiri. ese nuguhana ufunzwe cyangwa nuguhana imiryango yabo ibasura. Aha natanga urugero rwa gereza y’ Impanga, aho abanyururu bamaze iminsi barwanye bapfa ibiryo bidahagije, nasanze igi rigura 200 aho mugihugu hose rigura 100. Ese abahafunjyiwe, nabanyarwanda nkabandi cyangwa bafite amafaranga kurusha abandi?

  2. abishisha

    April 1, 2013 at 3:17 am

    Maze gusoma iyi nkuru numva ngize agahinda!! Abantu bica abandi Imana izabibabaza bitinde bitebuke!!

You must be logged in to post a comment Login