Widgetized Section

Go to Admin » Appearance » Widgets » and move Gabfire Widget: Social into that MastheadOverlay zone

UNHCR yababajwe n’icyurwa ku ngufu rya Joel Mutabazi; ni igikorwa yagaye nk’iyica nkana ry’amategeko mpuzamahanga ryakozwe na Leta y’u Rwanda n’iya Uganda

Umuvugizi wa UNHCR ,Edwards Adrian yasoje asaba Leta y’u Rwanda hamwe n’iya Uganda kumenya ko bafite inshingano zo kurebera hamwe uburyo amategeko mpuzamahanga yakubahwa kandi akanashyirwa mu bikorwa

Nyuma y’iminsi micye habaye igikorwa kigayitse cyo gucyura ku ngufu impunzi y’umunyarwanda, Joel Mutabazi, wacyuwe ku ngufu mu Rwanda mu gihe yari yarahawe ubuhungiro na Leta ya Uganda, anarinzwe na UNHCR muri icyo gihugu, byatumye Umuvugizi uvugana n’umuvugizi wa UNHCR, akaba anashinzwe ku bw’umwihariko umutekano w’impunzi, nyakubahwa Edwards Adrian, mu bihugu bitandukanye bibarirwa ku mugabane w’isi, Uburayi, Asia, Midle east, hamwe no muri Afurika, adutangariza ko icyo gikorwa giherutse gukorwa ari iyica ry’amategeko mpuzamahanga yishwe na Leta y’u Rwanda hamwe n’iya Uganda.

Mu gihe uyu muyobozi mukuru muri UNHCR yavuganaga na twe kuri icyo gikorwa, yabidutangarije muri aya magambo : ”Iyo tuje ku mahame agenga amategeko mpuzamahanga, aya mahame asobanura ko nta muntu n’umwe wemerewe ubuhunzi ushobora gusubizwa mu gihugu yahunze, cyereka ku bushake bwe, ayo akaba ari amahame agenga amategeko mpuzamahanga, arebana n’impunzi, mu burenganzira bw’ibanze bwa muntu. Mutabazi Joel rero ntiyakagombye gusubizwa mu Rwanda, kandi kuba byarakozwe ni iyica nkana ry’amategeko mpuzamahanga”.

Yanakomeje adutangariza ko UNHCR yizeye ko ibyo minisitiri wa Uganda ushinzwe impunzi yavuze, ko hagiye gukorwa iperereza ryigenga, ryerekana uburyo icyo gikorwa kigayitse cyo gucyura Mutabazi Joel ku ngupfu mu Rwanda, rizakorwa vuba kandi mu mucyo.

Bwana Edwards Adrian yakomeje adutangariza ko icyo ari igikorwa kigayitse cyakozwe kitakagombye no kubaho. ”Ubusanzwe gucyura impunzi ku ngufu mu bihugu zaturutsemo ntibibaho, ntibyanakabayeho kuko ni amwe mu mahame agenga amategeko mpuzamahanga hamwe n’amategeko agenga imbibi z’ibihugu. Birababaje cyane rero kuba icyo gikorwa cyarabayeho”.

Umuvugizi wa UNHCR akaba n’umwe mu bayobozi bayo bakuru bashinzwe umutekano w’impunzi, yanagaragaje uburyo kiriya gikorwa cyo gucyura Joel Mutabazi mu Rwanda cyashyize ubuzima bwe mu kanga gakomeye, bakaba bagomba kureba uburyo baramira umutekano we. Bwana Edwards Adrian akaba yaranadutangarije uburyo baherutse gusaba Leta y’u Rwanda kubaha amahame y’ibanze ya muntu, hamwe n’uburenganzira bwe bw’ibanze nk’umuntu, iki gikorwa kikaba cyarabayeho kimwe nka buri muntu ukeneye uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Yasoje asaba Leta y’u Rwanda hamwe n’iya Uganda kumenya ko bafite inshingano zo kurebera hamwe uburyo amategeko mpuzamahanga yakubahwa kandi akanashyirwa mu bikorwa, mu gihe bayarenzeho bakaba bagomba gusobanura impamvu baciye ukubiri na yo.

Gasasira, Sweden.

 

 

One Response to UNHCR yababajwe n’icyurwa ku ngufu rya Joel Mutabazi; ni igikorwa yagaye nk’iyica nkana ry’amategeko mpuzamahanga ryakozwe na Leta y’u Rwanda n’iya Uganda

  1. Mos

    November 13, 2013 at 4:11 pm

    Kagame n’agatsiko ke barashaka kutumenyereza ko kutwica, kudushimuta, kudukubita, kuturoga, kudufunga … ari ibintu bisanzwe. Duhaguruke tubyamagane, twoye kubiharira amahanga n’imiryango y’abo byakoreweho gusa. Turabazi, nta mpamvu yo kubahishira.

You must be logged in to post a comment Login