Widgetized Section

Go to Admin » Appearance » Widgets » and move Gabfire Widget: Social into that MastheadOverlay zone

Impamvu perezida Kagame ahora yikanga baringa ya Fred Rwigema

Intwari Gen Fred Rwigema, ibyo by'Igihugu  yarwaniye na bagenzibe , perezida Kagame akomeje kubisiribanga .

Intwari Gen Fred Rwigema, ibyo by’Igihugu yarwaniye na bagenzibe , perezida Kagame akomeje kubisiribanga .

Mu gihe  abantu b’ingeri zose biteguye kongera kwibuka ababo bahitanywe n’interahamwe n’abasirikare bahoze ari aba leta ya Habyarimana, rubanda rukomeje kwibaza impamvu uwatangije ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi ari we Fred Gisa Rwigema kimwe n’abari bamwungirije, batakivugwa na leta ya Paul Kagame.

Nk’uko bimaze gutahurwa na buri wese, perezida Paul Kagame n’umugore we Jeannette Nyiramongi, hejuru yo gukenesha umuryango wa Fred Rwigema, biyemeje no kwirinda kuwuvuga (gutsinda) mu mihango yose, haba mu cyunamo cyangwa mu kwibuka intwari z’igihugu.

Ikindi kimaze kugaragara ni uko muri za disikuru ze, perezida Kagame ashimishwa no kwivuga imyato ko ari we wahagaritse jenoside ariko akagira isoni zo gutungutsa izina rya nyakwigendera Gisa Rwigema  ku buryo no mu binyamakuru bye nka “Izuba rirashe” na “Newtimes.co.rw”, ifoto ye bayiciye burundu, kimwe n’izindi ntwari zishwe indege ya Habyarimana ikimara guhanurwa nka madamu Uwilingiyimana Agatha nawe utajya uvugwa .

Kimwe mu bitera perezida Kagame kwikanga baringa ya bagenzi be batangije urugamba rwo kubohora igihugu,bakaza gupfa imfu zidasobanutse, ni uko akomeje kuzamura imiturirwa igera mu bicu, mu gihe imfubyi za jenoside hamwe n’abapfakazi bayo bimyiza imoso.

Perezida Kagame azi neza ko icyo izo ntwari zari zigamije kwari uguca akarengane no guhirika akazu ka bamwe mu bashiru none ako kazu kakaba karasimbuwe n’abaryi bagose Kagame byagora kubabonera inyito,bakaba bashishikajwe no kurasa mu kanwa ka buri wese ubavuze,barimoGen.JackNziza,Col.Dan Munyuza,Lt Gen. Karenzi Karake,bakizihirwa no kumena amaraso ngo bashimishe shebuja,naho icyitwa umutungo w’igihugu ukaba warabaye imari ye akoresha uko yishakiye, mu gihe ishyaka riri ku butegetsi rya FPR rishingwa ryari rigamije guca ubusambo n’umururumba hamwe no kwikubira ari na byo bikomeje kuranga leta ya perezida Kagame.

Gasasira,Sweden

One Response to Impamvu perezida Kagame ahora yikanga baringa ya Fred Rwigema

  1. peace

    March 26, 2014 at 3:52 pm

    Igihe kiregereje ngo bongere barye kubera amraso yabacu

You must be logged in to post a comment Login