Widgetized Section

Go to Admin » Appearance » Widgets » and move Gabfire Widget: Social into that MastheadOverlay zone

Louise Mushikiwabo ategerejwe mu Bwongereza aho azajya kwigisha politiki y’amacakubiri

Minisitiri Louis Mushikiwabo mu Bwongereza mu gukwirakwiza gahunda ya leta yuzuyemo amacakubiri

Minisitiri Louis Mushikiwabo mu Bwongereza mu gukwirakwiza gahunda ya leta yuzuyemo amacakubiri

Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, azagirira uruzinduko mu Bwongereza guhera taliki ya 27 z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka. Urwo ruzinduko rugamije gushishikariza abanyarwanda batuye muri icyo gihugu politiki y’irondakoko Leta ya Kagame yadukanye muri iyi minsi, politiki yabatijwe «Ndi umunyarwanda».

Ku batumva neza icyo iyi politiki ya «Ndi umunyarwanda» igamije, nuko abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu, uko bakabaye, bagomba gusaba imbabazi z’ibyaha byakozwe muri génocide yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, n’iyo ibi byaha aba bahutu baba bataragize aho bahurira na byo. Kutagira aho bahurira na byo bivuga ko hari abahutu batari mu gihugu ubwo génocide yabaga, cyangwa impinja zo mu miryango y’abahutu zitari zakamenya ubwenge ku byaha byakorwaga muri icyo gihe. Aba bose Leta y’u Rwanda ikaba ibatekera mu gatebo kamwe mu gushishikarizwa gusaba imbabazi z’ibyaha byakozwe na ba se cyangwa na ba nyina. Ngiyo politiki ya ruvumwa ya Leta ya Kagame, ari na yo igamijwe kwigishwa mu ruzinduko minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda agiye kugirira mu Bwongereza mu mpera z’iki cyumweru.

Bikaba bibabaje ko Leta ya FPR, ubwo yirukanaga mu mwaka w’1994 ubutegetsi bw’abahezanguni bwa Habyarimana, icyo gihe yaburegaga irondakoko n’irondakarere, none aho guhindura amakosa yakorwaga n’ubwo butegetsi yasimbuye, Kagame akaba ahubwo akaza umurego mu kuyashyira mu bikorwa. Iyi ikaba mu by’ukuri ari politiki y’ingoma zisa, ntacyo zipfana !

Leta y’Ubwongereza, iri mu bihugu bya mbere bitera inkunga u Rwanda, ikaba yari ikwiye kuburizamo uru rugendo rwa minisitiri Mushikiwabo, urugendo rwo kubiba urwango n’amacakubiri mu bana b’abanyarwanda batuye mu Bwongereza, bari bamaze igihe baratangiye kunga ubumwe mu rwego rwo kwirukana ingoma y’igitugu ya Leta ya Kagame. Aba banyarwanda bakaba bari muri benshi batuye mu bihugu by’i Burayi bahagurukiye kurenga politiki y’irondakoko, kuko bamaze kumenya neza ko ikibazo u Rwanda rufite muri iki gihe kidashingiye kuri hutu-tutsi, ko ahubwo gishingiye kuri politiki y’ubutegetsi bubi, politiki yabibwe na perezida Kagame kuva yafata ubutegetsi mu mwaka w’1994 mu Rwanda.

Amiel Nkuliza, Sweden.

One Response to Louise Mushikiwabo ategerejwe mu Bwongereza aho azajya kwigisha politiki y’amacakubiri

  1. peace

    March 26, 2014 at 3:55 pm

    muzamubwire ko nta muntu wahemutse wigeze agira iherezo ryiza

You must be logged in to post a comment Login